Friday . 10 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Rubavu: Hafunguwe Kivu Beach EXPO & Festival 2025

Tuesday 8 July 2025
    Yasomwe na

Kuri uyu wa Mbere, i Rubavu, hafunguwe iserukiramucogurisha ryiswe Kivu Beach Expo & Festival 2025 yateguwe na kompanyi ya Yirunga Ltd ku bufatanye n’Intara y’Iburengerazuba, ikaba yaratangiye ku itariki 03 Nyakanga biteganyijwe ko izageza ku itariki 31 Kamena 2025, ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.


Ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, yafunguraga KIVU Beach EXPO & FESTIVAL 2025.

Ryafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, ari kumwe kandi n’ Umuyobozi wa YIRUNGA Ltd, witwa Iyaremye Yves.

Uyu muyobozi wa Yirunga Ltd, yemeza ko hari byinshi byo kwitega muri Kivu Beach Expo & Festival 2025, kubaryitabira.

Yagize ati " Ibyo tubasaba ni ugukomeza kuza no gukomeza kugirango bakomeze babone ibyiza twabateguriye, birimo ibimurikwa, guhaha, kwishima, kuko iyi mpeshyi irakomeje, ni ibyiza byinshi bagomba kubona hano".


Harimo n’ibimirikwa bishingiye ku bukerarugendo bushingiye ku muco.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yashimiye abateguye kino gikorwa, aho agaragaza ko kizafasha mu guteza imbere ubukerarugendo muri kano Karere ka Rubavu.

Ati " Niyo mpamvu mbashimira ko muri iyi minsi muri gutanga umusanzu wanyu ku bukerarugendo bwa Rubavu kandi mukaba mwagaragaje n’ibundi by’iciro by’ubukerarugendo bidakunzwe kwitabwaho mu Karere ka Rubavu, biza byiyongera ku byo dusanganywe harimo ubukerarugendo bukorerwa ku mwaro w’ikiyaga cya Kivu."


Hari n’uburyo bwateguwe bwo gukunganira abashaka gukora ingendo mu mazi.

Abateguye iki gikorwa bemeza ko kizagira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’Intara y’Iburengerazuba, binyuze mu kongera amahirwe y’ishoramari, ubukerarugendo n’itumanaho ryambukiranya imipaka.

Mahirwe Eulade

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru