Monday . 25 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

M23 yafunze ikibuga cy’indege cya Goma

Sunday 26 January 2025
    Yasomwe na

Nyuma yo gusatira Umujyi wa Goma w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, umutwe w’inyeshyamba wa M23 wafunze ikirere cya Goma ubuza ingendo z’indege.

Ibi byemejwe mu itangazo ryashyizwe hanze kuri iki Cyumweru n’umuvugizi w’uyu mutwe mu bya Politike Lawrence Kanyuka.

Muri iri tangazo, yasabye ingabo z’amahanga ziri muri RDC zirimo iz’u Burundi, SAMIDRC guhagarika kwica abaturage no kuva ku butaka bwa Congo byihuse.

Magingo aya imirwano isatira Goma irarimbanyije, aho M23 yarahiriye gufata uyu mujyi, ari nako amasaha 48 yahaye FARDC yo kuba yawuvuyemo akomeje kugenda ashira.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, imirwano ikaba yarimo ibera hafi y’ikibuga cy’indege cya Goma, ndetse M23 ikaba yari yafashe agace ka Kanyamahore nyuma yo kwirukana FARDC.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru