Saturday . 18 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

MINALOC yijeje kugaburira abatuye Kigali batunzwe n’amahaho y’umunsi

Thursday 15 July 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Minisiteri w’Ubugetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yatangaje ko nta mpungenge abatuye muri Kigali bakwiye kugira ku buryo bazahabo mu bijyanye n’ibiribwa, by’umwihaiko abasanzwe batunzwe n’akazi ka buri munsi bakuraho icyo bararira kimwe n’abo mu yindi migi y’uturere twashyizwe muri Guma mu rugo.

Ikemezo cyo gushyiraho Guma mu Rugo izamara iminsi 10 cyaturutse ku bwiyongere bw’abandura n’abahitanwa n’icyorezo cya Cornavirusi buri kugaragara muri aya mezi agera kuri abiri.

Gatabazi yavuze ko muri Guma mu Rugo zatambutse byagiye bigaragara ko abantu babyukaga babyiganira muri Gare ya Nyabugogo n’izindo bashaka gutaha mu ntara aho bakomoka cyangwa aho bakura uburyo bwo kubaho butabagoye.

ati "Nagira ngo tubahumurize, tubabwire ko Leta yabatekerejeho; Inama y’Abaminisitiri yaganiriye ku buryo bwo kubafasha. Umujyi wa Kigali uri kubatekereza ku buryo hashatswe ibiribwa by’ibanze bishobora kubafasha muri iyi minsi 10.

Kandi ngire ngo kutagenda kwabo, kutazerera, kutava ahantu ujya ahandi byafasha gutuma iki cyorezo kitajya hirya no hino."

Yakomeje avuga ko ibiribwa bizashyukirizwa abantu aho bari hirya no hino mu masibo babarizwamo ndetse n’undi wese ubona ko ibyo yari afite btari bumuhaze muri iyo minsi 10 nawe azafashwa mu gihe yegereye inzego z’ibanze akabereka ikibazo afite.

Ubwo bufasha kandi buteganyijwe gutangwa no mu yindi migi 8 nashyizwe muri Guma mu Rugo kimwe na Kigali.

Gatabazi yaboneyeho kwibutsa no kwihanangiriza abayobozi mu nzego z’ibanze kwirinda guhutaza abaturage muri iki gihe cyane ko hari aho bimaze iminsi bigaragara.

Gatabazi yanonegeye kwibutsa ko kugira ngo hatazabaho indi Guma mu rugo bizaterwa n’imyitwarire bazaba bagaragaje muri iyo minsi icumi, mu gihe isesengura ryagaragaza ko nta kirahinduka nubundi hafatwa izindi ngamba zidafite aho zitaniye na Guma mu Rugo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.