Wednesday . 3 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

MU BUFARANSA INTAMA ZIGIYE KUJYA ZIGANA N’ABANYESHURI

Monday 13 May 2019
    Yasomwe na

Nyuma yo kumva ko ishuri ribanza aturanye naryo rigiye gufunga kubera kubura abanyeshuri, umworozi yarijyanyeho intama ze 15 ngo bazandike zijye kwiga.

Abanyeshuri biga ku ishuri ryitwa Jules Ferry ryo mu cyaro cya Crêts-en-Belledonne, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’umujyi wa Grenoble, baragabanutse cyane kugeza ubwo ritangaza ko rigiye gufunga ibyumba bimwe by’amashuri.

Mu gikorwa cyo kurwanya gufunga ayo mashuri, umworozi Michel Girerd yafashe umwanzuro wo kujyana amwe muri aya matungo ye ngo bayandike ajye mw’ishuri. Ajyana intama.

Aba "banyeshuri bashya" barimo abitwa Baa-bete, Dolly na Shaun.
Bwana Girerd yari yazanye intama 50 ku ishuri mu muhango wari witabiriwe n’abarimu bagera kuri 200, abanyeshuri benshi n’abayobozi babo.

Iki gikorwa cyatangaje abantu, bituma abayobozi n’ababyeyi biyemeza ko badakwiye gufunga amashuri.

Abanyeshuri bo bamwe byarabababaje bafata ibyapa bandikaho ko "batari intama". Badashaka kwigana nazo.

by Imfurayabo Pierre Romeo

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru