Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Marc Rubio yahuye na Netanyahu nyuma y’igitero kuri Qatar

Monday 15 September 2025
    Yasomwe na

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marc Rubio yahuye na Minisitiri w’intebe wa Israel , Benjamin Netanyahu i Yerusalemu, mu buryo bugamije kurebera hamwe ingaruka ziriho nyuma y’igitero kuri Qatar.

Iki gitero Israel ivuga ko icyo gitero cyari kigamije abayobozi bakuru ba Hamas bari muri Qatar ikaba umwe mu bafatanyabikorwa b’imena ba Leta y’amerika, iki gitero kikaba cyaramaganywe n’umuryango mpuzamahanga ndetse na Perezida Trump yaracyamaganye.
Rubio yabwiye Itangazamakuru ko Amerika koko itanyuzwe n’igitero cya israel ndetse ko Perezida Trump nawe atanejejwe n’iki gitero ariko ko Amerika yifuza kureba ikizakurikira nyuma y’iki gitero.


Marc Rubio yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu.

Uku guhura kwa Rubio na Netanyahu kubaye mugihe n’ibihugu by’abarabu byateranye ngo byereke Qatar ko biyishyigikiye, Minisitiri w’Intebe wa Qatar yasabye umuryango mpuzamahanga guhana Israel bakareba kwigira ba ntibindeba.
Ibihugu byo mu kigobe cy’abaperisi kibarizwamo ibirindiro byinshi by’ingabo z’Abanyamerika, ndetse byagiye binagira uruhare rukomeye mu gufasha guhagarika imirwano imaze guhitana ibihumbi by’abantu muri Gaza mu kugerageza guhuza Hamas na Israel.

Ku cyumweru Netanyahu yabwiye abanyamakuru ko umubano wa Israel n’Amerika ukomeye nkuko ibuye ryo ku rukuta rw’iburengerazuba rw’urukuta rw’iburengerazuba, mu gihe Marc Rubio yasuye ahantu hatagatifu i Yeruzalemu.


Israel yagabye igitero ku nyubako yo guturamo i Doha.

Ikindi gitenganyijwe mu biganiro ni umugambi wa Israel wo kwigarurira umujyi wa Gaza ndetse n’umugambi wo gukomeza kubaka inzu ku butaka mu gace ka Cisjordanie.
Iyi nama inabaye mu gihe hateganyijwe inteko rusange y’umuryango w’abibumbye aho bamwe mu bafatanyabikorwa bakomeye barimo Ubufaransa, Canada,Australia ndetse n’ububiligi biteganyijwe ko bazemera ukubaho kwa Leta ya Palestine.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru