Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Ubwo yatangizaga ukwezi k’umuco mu Rwunge rw’amashuri, G.S Karembure, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yibukiranyije n’abanyeshuri Indangagaciro na Kirazira zigize Umuco Nyarwanda, asaba abanyeshuri kwiga bashyizeho umwete bakazavamo abazasimbura abayobozi bariho none, abibutsa ko kugira umuco biri mu bituma umuntu agera ku ntego ye.
Ni mu biganiro yagiranye nabo kuri uyu wa Gatanu, tariki 4 Mutarama 2022, kuri iri shuri riherereye mu murenge wa Gahanga mu kagari ka Karembure mu karere ka Kicukiro. Ryigamo abana bagera ku bihumbi 2, bari mu byiciro bibiri; abo mu mashuri abanza n’abo mu mashuri yisumbuye.
Minisitiri Gatabazi yabwiye abanyeshuri ko umuco uba ujyanye n’imigenzereze, imibanire; ibintu biranga imibereho y’abaturage baba basangiye.
Akomeza agira ati “Uko babaho, uko basuhuzanya, uko babana, ubukwe bakora, imigenzo n’imihango bya kinyarwanda n’ibindi byose ku buryo ushobora kubona abantu ukabona batandukanye n’abandi bo mu bindi bihugu.
Rero uyu munsi dutangiza uku kwezi mu mashuri dufatanyije na Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Umuco n’urbyiruko na MINUBUMWE, twifuje ko abana mu mashuri bamenya umuco w’Abanyarwanda, bakamenya ibiwugize, bagasobanukirwa inkingi zawo kandi bagaharanira yuko uwo muco uzakomeza kubaranga igihe cyacu cyose.”
Gatabazi yibukije abanyeshuri ko bafite inshingano zo kwiga, abarimu bakagira inshingano zo kubigisha no kubaha uburere buboneye, ndetse n’ababyeyi bakagira izabo nshingano zo kwita ku mwana mu mibereho ye no kumubonera ibyangombwa akenera.
Mu banyeshuri bateraniye aho bagiye basubiza ibibazo bitandukanye Minisitiri Gatabazi yagendaga ababaza bijyanye n’ibyo bazi ku Muco, Indangagaciro na Kirazira, bagaragaje ko hari intera bagezeho bigishwa Indangagaciro na Kirazira by’Umunyarwanda nyawe, byose bakura mu burere n’ubumenyi bavoma mu ishuri.
Mu birori byo kwizihiza ukwezi k’umuco muri iri shuri byaranzwe n’imbyino, imikino irimo inyigisho zigaruka ku muco ubereye umwana w’u Rwanda n’ubutumwa butandukanye bugaruka ku muco nyarwanda ukwiriye gutozwa abato kugira ngo bazawushyigikire nibakura bawubungabunge.
Umuyobozi Nshinwgabikorwa w’akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yavuze ko yishimiye igikorwa cyo gutangiza ukwezi k’umuco kandi yizeza ko bizakomeza no mu yandi mashuri ari muri ako karere.
Umutesi Solange
Ukwezi k’Umuco kwatangiye tariki ya 2 Mutarama kuzasoza ku ya 2 Werurwe 2022.
Amafoto: Samuel M





























