Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more

Minisitiri Juma Al Hamli wo muri UAE yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi

Thursday 27 June 2019
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre Romeo

Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Nasser Bin Thani Juma Al Hamli, kuri uyu wa Kane, yasuye Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi aho yunamiye inzirakarengane ibihumbi 259 ziruruhukiyemo.

Minisitiri Juma Al Hamli yasuye urwibutso mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Kamena 2019, ari kumwe n’itsinda baturukanye muri UAE.

Yanaherekejwe n’abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda barimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Musonera Gaspard.

Minisitiri Juma Al Hamli n’abamugaragiye beretswe film y’ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igaragaza inzira y’umusaraba banyuzemo n’uburyo mu gahinda kabo hashibutsemo umunezero wo kwiyubaka.

Nyuma yo kunamira no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane za Jenoside, batambagijwe ibice bigize urwibutso. Basobanuriwe uko umugambi wa Jenoside wacuzwe ukanashyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bubi.

Uru rwibutso rugizwe n’inzu y’amateka, agaragaza uko u Rwanda rwari rumeze kuva mu kinyejana cya 11, uko ubutegetsi bwasimburanye n’uburyo amacakubiri yigishijwe kugeza arutuye mu icuraburindi rya Jenoside. Hari kandi n’ibice byerekana ibikoresho by’abazize Jenoside nk’imyambaro ndetse n’intwaro abicaga bakoresheje.

Baneretswe igice gitanga ihumure cy’urugendo rw’imyaka 25 yo kwiyubaka k’u Rwanda nyuma yo gushegeshwa mu mfuruka zose.

Minisitiri Juma Al Hamli yavuze ko yakozweho n’amateka u Rwanda rwanyuzemo ariko ashima uko igihugu cyiyubatse kibifashijwemo n’ubuyobozi bwa Perezida Kagame Paul.

Yagize ati “Nababajwe n’ibyabaye mu Rwanda n’ibyo niboneye n’amaso yanjye, nagize amarangamutima menshi. Ndashaka gushimira Abanyarwanda, guverinoma y’u Rwanda yatanze isomo ritari ku Banyarwanda gusa ahubwo ku Isi yose, ngo yige ko urwango n’ihohoterwa umusaruro wabyo ari urwango n’ihohoterwa.’’

Yashimye urwibutso nk’ahantu habitse amateka yihariye ku nzira u Rwanda rwanyuzemo n’uko rwiyubatse ruhereye ku mateka mabi.

Yakomeje ati “Ndashimira Perezida Kagame washyizeho Urwibutso rufasha abantu gusura no kwibuka inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ahantu ho kwibukira, bitari ku Banyarwanda gusa ahubwo no ku kiremwamuntu muri rusange.’’

Urwibutso rwa Gisozi rwubatswe mu 1999. Rushyinguwemo abagera ku bihumbi 259 bavanywe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, abavanywe mu nzu biciwemo, abatawe mu myobo n’abaroshywe mu nzuzi ariko amazi akabagarura ku nkombe.

Src/Igihe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru