Saturday . 18 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Centrafrique ROKOSSE-KAMOT yahagamagariye Uruganga Inyange kujya kubyaza umusaruro imyembe myinshi yera iwabo batagira inganda ziyitunganya

Monday 13 September 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi n’iIterambere ry’icyaro muri Repubulika ya Santarafurika (Central Africa Republic) Mathieu Éric ROKOSSE-KAMOT, yahamagariye uruganda Nyarwanda Inyange kujya kubyaza umusuaruro amahirwe y’imyembe yera ku bwinshi mu gihugu cyabo, bayakitunganyiriza mu ruganda kuko iwabo nta ruganda rwabigenewe ruhari.

Yabitangarije i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Nzeri 2021 ubwo yari amaze gusura no gutemberezwa mu ruganda rw’Inyange ruherereye i Masaka mu karere ka Kicukiro, mu ruzinduko rw’akazi arimo kugirira mu Rwanda.

Nyuma yo gusura urwo ruganda agasobanurirwa imikorere yarwo n’aho rukura ibikoresho byibanze yavuze ko hari amahirwe akomeye cyane ibihugu byombi bikwiye kubyazamo umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Yatanze urugero rw’ibikomoka ku buhinzi, aho igihugu cye cya Centrafrique keza imyembe myinshi bityo asanga uruganda rw’Inyange rwayifashisha mu gukora umutobe wayo aho kuyivna kure kuko kgeza ubu umushongi w’umutobe w’imyembe rukoresha yasobanuriwe ko uva mu Buhinde nk’uko Radio Rwanda dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Centrafrique ni igihugu gikungahaye ku butaka bwinshi bukiri bushya ku bijyanye n’ubuhinzi, bukera n’imbuto zitandukanye ariko by’umwihariko imyembe mu gihe nta ruganda ruhari ruyitunganyamo ikindi kintu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru