Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Mu Rwanda hageze Virus ya Marbag, Minisante itanga imbuzi

Friday 27 September 2024
    Yasomwe na

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi bafite ibimenyetso by’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg.

Mu gihe hakorwa iperereza rigamije kumenya inkomoko y’iyi ndwara, hashyizweho ingamba zo kuyirinda no kuyikumira mu bitaro no mu bigo nderabuzima bitandukanye.

Amakuru y’iki cyorezo yaraye azenguruka ku mbuga nkoranyambaga zirimo nka WhatsApp, bamwe bavuga ko hari n’abo iki cyorezo cyaba cyahitanye bikavugwa ko baba ari abaganga abandi bakibaza impamvu abakora muri urwo rwego byongeye mu bitaro bikomeye nka King Faisal na CHUK ari bo cyakibasira ariko nta rwego rwari rwakagize amakuru rutangaza.

Bigitangira gusakara ku mbuga nkoranyambaga, twagerageje kubaza amakuru muri minisiteri y’ubuzima, ishami rishinzwe isakazamakuru ntiryagira icyo ryemeza cyangwa rihakana.

Byageze ku masaha y’igicamunsi bigikomeje kwibazwa, gusa umwe mu bakozi b’iyi minisiteri yabwiye abanyamakuru mu butumwa bwanditse kwirinda gukwiza igihuha, ko hategerejwe inzego zibishinzwe ngo zibe arizo zibyemeza.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru