Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Mu myaka ibiri nta mwarimu utari umunyamwuga uzaba yigisha

Thursday 6 September 2018
    Yasomwe na

Minisiteri y’uburezi, Mineduc, ivuga ko ikibazo cy’abarimu bake basigaye mu burezi batabyize cyangwa ngo babiherwe amahugurwa, kizaba cyakemutse mu gihe cy’imyaka ibiri binyuze mu mashuri nderabarezi yashyizweho.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’uburezi, Dr Isaac Munyakazi, yabwiye IGIHE ko abarimu batabyize bahabwa amahugurwa, hakifashishwa n’abarangije mu mashuri nderabarezi no muri kaminuza.

Yagize ati “Dufite gahunda yo guhugura abarimu duhereye kuri za Kaminuza twashyizeho zigenda zitanga impamyabumenyi z’uburezi, ku buryo buri mwaka babasha gusohora abarimu benshi bujuje ibyangombwa.”

“Ariko no mu mashuri abanza hari amashuri nderabarezi na Koleji y’Uburezi ku buryo zigenda zisohora abarimu benshi ku buryo usanga bitanga icyizere ko mu myaka nk’ibiri iri imbere, dufite gahunda yo kuba twarangije ikibazo cy’abarimu bigisha badafite impamyabushobozi z’uburezi.”

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi n’umuco, UNESCO, mu 2016 ryatangaje ko u Rwanda ruri mu bihugu bizaba byarageze ku bipimo fatizo mu burezi cyane ibirebana no kugira abarimu bashoboye kandi babihuguriwe nibura mu 2030.

Mineduc ivuga ko mu barimu 39317, abagera 1022 bangana na 2.6% batize kwigisha ndetse batanabihuguriwe.

Ni mu gihe mu mashuri yisumbuye, abarimu 1119 mu 22322 bangana na 5%, badafite ibisabwa ngo bakomeze kwigisha.

Minisitiri Munyakazi avuga ko bose bazahabwa ubushobozi mu byo batujuje ubundi ikibazo kigakemuka burundu.

Mu mpera za 2017 Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yijeje abadepite ko abarimu bigisha mu mashuri yisumbuye bafite dipolome y’amashuri yisumbuye gusa, bazagenda basimbuzwa cyangwa bajyanwe kwiga amasomo arimo ubumenyi mu byo kwigisha.

iyi nkuru tuyikesha ikinyamakuru Igihe.com

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru