Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Muhanga:Umushinga Hope of Family, umaze gukura abagore mu bukene

Saturday 13 October 2018
    Yasomwe na

Umushinga Ibyiringiro by’umuryango (Hope of Family) ukorera mu karere ka Muhanga, wiyemeje kuzamura imibereho myiza y’umuryngo, kubatoza kugira isuku , gusana inzu z’imiryango 20 zituyemo, gutanga inka 20 kuri iyo miryango ndetse no kububakira uturima tw’igikoni.

Ibi byavugiwe mu nama yabeye mu karere ka Muhanga, Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 ukwakira, aho umushinga Hope of Family, waje uje gufasha abakene,bakabagurira bimwe mu bikoresho by’ishuri abana babo bakeneye.

Nyirafashaho Eugen umuyobozi ushinzwe ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere mu karere ka Muhanga avuga ko, Hope of Family igiye kuba igisubizo cy’abatishoboye baba muri uyu mu ryango. Agira ati”uyu muryango tubatezeho gufasha abatishoboye, kandi dufite icyizere cyuko bazabishobora kuko dukurikije ibyo bamaze kugeraho, haba mu rwego rw’abaturage, bafashije kujyana abana ku ishuri bo mu miryango icyennye”

Akomeza avuga ko bizatuma ababyeyi nabo bamenya akamaro ko kwiga, kuko Hope of Family ibaha ibikoresho birimo akamaye n’amakaramu, bityo umwana akiga neza akazigirira akamaro akakagirira n’igihugu.

Aganira n’itangazamakuru, Mukanubaha Redempte utuye mu murenge wa Shyogwe, akagari ka Kinini, mu mu dugudu wa Kabungo, ni umunyamuryango wa w’umushinga Hope of Family, avuga ko uyu mu nshinga waje ubakangurira ku myigire y’abana, anabashimira kuba baramwubakiye akarima k’igikoni ndetse bakamworoza Ingurube.

Agira ati”Ndashima Hope of Family yatumye abana banjye baba abahanga mu ishuri, impamvu mbere ntabakurikiranaga nuko akenshi nabaga n’amikoromfite yo kubagurira ama Kaye yo kwandikamo, ariko kuva banyoroza Ingurube nsigaye nanjye mpinga nkeza kubera iyo fumbire, kandi abana banjye ntandwara bazahura nayo ikomoka ku kutarya indyo yuzuye kuko mfite akarima k’igikoni”

Uyu murya ngo kandi wafashije abanyarwanda kujya mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya, kandi icyo gihe bahera hasi bakabigisha gucunga yamafaranga bateranyije kuburyo ubona ko hari aho bavuye naho bageze.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru