Abakuru b’Imidugudu bo mu karere ka Musanze bavuga ko bakigorwa no kutagira ibikoresho birimo telefone ya “Smartphone “ibafasha kunoza inshingano.
Ni kimwe mu bibazo bagarutseho ubwo bari bitabiriye inama nyunguranabitekerezo yabahuje n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze aho barebeye hamwe ibikibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Alexandre Hakizimana umukuru w’umudugudu wa Kabagora mu murenge wa Remera yagize ati”Turacyafite imbogamizi zituma tutubahiriza inshingano uko bikwiye kuko hari igihe nka Gitifu agusaba gufotora nk’inzu ishaje cyangwa se gutanga raporo yihuse ukabanza kujya gutira umuturanyi Ariko turamutse dufite telefone zigezweho natwe twakwihutisha akazi kacu ko gutangira amakuru ku gihe".
Nyiransengimana Thaciana umukuru w’umudugudu wa Kabagorozi mu murenge wa Nyange yagize ati”tubonye telefone zigezweho byaba byiza hari n’igihe tugira ibibazo mu mudugudu bidusaba kohereza amafoto kwa Gitifu bikaba ngombwa ko tubanza gushaka umuntu dutira telefone bikatubana ikibazo, turasaba ko badushakira smartphone natwe tukajyana n’iterambere sinavuga ko twese tutazifite kuko tutanganya ubushobozi ariko bakwiye kudutekerezaho".
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, yavuze ko bazaganira n’abafatanyabikorwa barimo MTN na Airtel bakareba niba ba Mudugudu babona smartphone.
Ati”Nibyo koko bagaragaje ko bagifite imbogamizi zo kutuzuza inshingano bitewe no kutagira tekefone zigezweho ariko nk’ubuyobozi tuzaganira n’abafatanyabikorwa barimo MTN na Airtel ba Mudugudu bacu begusigara inyuma mu iterambere icyo nacyo turakizirikana".
Akarere ka Musanze no kamwe mu turere 5 tugize intara y’Amajyaruguru , ndetse n’Akarere k’ubukerarugendo kaza no mu turere twunganira umujyi wa kigali.






















