Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Musanze: Abana babiri barohamye mu mugezi wa Mukungwa barapfa

Wednesday 30 August 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu karere ka Musanze,Umurenge wa Rwaza , abana babiri barohamye mu mugezi wa Mukungwa barapfa.

Ni abana bavukana, aho umwe yari mu kigero cy’imyaka 8 mu gihe undi yari afite 12, barohamye boga mu mugezi wa Mukungwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaza, Dushimire Jean yabihamirije Kigalitoday.

Yagize Ati :"Abo bana bari kumwe n’ababyeyi babo barimo guhinga hafi ya Mukungwa, abana bajya mu mazi koga bagwamo, kugeza aya masaha umwe w’imyaka umunani yabonetse yapfuye, undi w’imyaka 12 ntabwo araboneka."

Uyu muyobozi yakomeje asaba gukomeza kujya bakurikirana abana, dore ko abana baba bazi ko mu gihe cy’izuba amazi aba yarakamye.

Yagize Ati: "Muri iyi minsi, mu gihe cy’izuba abana baba bazi ko amazi yakamye ari makeya, ariko ntibamenye ko uwo mugezi ufite ubujyakuzimu burebure. Hashize igiye dusaba abaturage kujya basiga mu rugo abana bato mu gihe baje guhinga hafi ya Mukungwa. N’ejo mu nteko z’abaturage twabibukije ko batagomba kuzana abana mu gihe bari guhinga hafi y’uruzi, ariko ababyeyi bakabirengaho."

Umurambo umwe niwo wabonetse undi uracyashakishwa aho wahise ujyanwa ku bitaro bikuru bya Ruhengeri.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru