Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Ibura ry’amashanyarazi rikomeje kuvugisha benshi mu Rwanda

Monday 9 February 2026
    Yasomwe na

Abaturage benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza kutishimira ikibazo cy’ibura ridasanzwe ry’amashanyarazi rimaze iminsi rigaragara hirya no hino mu gihugu.

Ibi bije nyuma y’uko Ikigo gishinzwe ingufu mu Rwanda (REG) gitangaje ko guhera kuri uyu munsi kugeza mu cyumweru gitaha hateganyijwe ibura ry’amashanyarazi azajya abura mu bice bimwe byo mu turere turenga icumi. REG yasobanuye ko iri bura rizajya rimara amasaha agera kuri atatu ku munsi, bitewe n’imirimo yo kwagura no gusana imiyoboro y’amashanyarazi.


Ibura ry’amashanyarazi hirya no hino mu gihugu ryariyongereye.

Kuva mu mpera z’umwaka ushize, mu bice bitandukanye by’igihugu hakomeje kugaragara ikibazo cyo gucikagurika k’umuriro, aho kenshi REG yagiye isobanura ko biterwa n’ibibazo bya tekiniki.

Urugero ni mu ijoro ryo ku Cyumweru, ubwo amashanyarazi yabuze mu duce tumwe, REG ikandika ku rubuga X ko habaye ikibazo cya tekiniki kandi ko bari gukora ibishoboka byose ngo umuriro ugaruke vuba.

Mu kwezi gushize kandi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Jean de Dieu Uwihanganye, yanditse ku rubuga X asaba imbabazi Abanyarwanda kubera ibura rikomeye ry’amashanyarazi ryari rimaze iminsi riboneka. Yavuze ko ibyo bibazo bifitanye isano n’imiyoboro u Rwanda ruhuriyeho n’ibindi bihugu, yizeza ko bizakemurwa mu gihe cya vuba.


Umuriro usigaye ubura cyane mu masaha ya nijoro.

Imibare itangazwa n’inzego za Leta igaragaza ko ubu ingo zigera kuri 85% zifite amashanyarazi, zivuye kuri 64% mu myaka itanu ishize. Nanone ubushobozi bwo gutunganya umuriro bwazamutse bugera kuri megawatt 467, buvuye kuri 238 mu 2020, kandi hari intego yo kugera kuri megawatt 1,066 mu 2034 hifashishijwe ingomero, ingufu z’izuba ndetse n’izikomoka kuri nikleyeri.

Nubwo hari izi ntambwe zatewe, gucikagurika kw’amashanyarazi mu mezi ashize byakomeje gutera impungenge abaturage benshi, by’umwihariko abacuruzi bato bakeneye umuriro uhoraho mu kubika ibicuruzwa byabo.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru