Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Musanze: Bafunze ubwiherero bw’isoko abacuruzi bagana ibihuru

Tuesday 1 August 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abacururiza mu isoko rya Karwasa riherereye mu Murenge wa Gacaca mu karere ka Musanze barasaba ko bafungurirwa ubwiherero bugakoreshwa bagatandukana no kwiherera mu bihuru.

Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri iri soko, aho yasanze bamwe mu bacuruzi barimo kwijujutira kuba batabona ubwiherero bitewe no kuba buhora bufunze.

Ikibabaza aba bacuruzi nk’uko babyivugira ni uko ubwo bwiherero bw’isoko ari bo babwiyunakire.

Umwe muri bo witwa Uwineza Claudine yagize ati: "Ubwiherero bwirirwa bufunze nta muntu uhari, ukeneye kwiherera hari igihe bajya gutira mu baturanyi ababuze uko babigenza bakajya kwituma mu bihuru, muze kuhagera murebe uburyo hameze, hateye isoni dukeneye ko bafungura ubwiherero tukajya tubona aho kwihagarika."

Undi mucuruzi yagize ati: "Dufite imbogamizi ikomeye hano muri aka gasoko ka Karwasa, ibaze nkubu dufite abana iyo bitumye usanga amasazi atuma hirya no hino, ubwiherero burahari ariko iyo ushatse kubujyamo ubura umuntu ugukingurira, ukajya hirya kwirwanaho ariko biragayitse pe."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacaca Nsengimana Aimable yemeza ko abacuruzi ari bo bakusanyije amafaranga bubaka ubwiherero ndetse ngo hashyizweho n’uburyo bwo kubucunga.

Yakomeje agira ati: "Turasaba abaturage kugira isuku kuko ni ubuzima, ntabwo tuzahora dusaba akarere kudufasha; kuba ubwiherero buhora bufunze cyaba ari ikibazo tugomba gukurikirana, tugiye kwicara turebe ibibazo bihari tubiganireho bishakirwe ibisubizo."

Iyo ugeze iruhande rw’ubu bwiherero bufatanye n’ikimoteri cy’isoko, usanga imyanda inyanyagiye hirya no hino, amaziranoki aba yuzuye hirya no hino, mu gihe Gitifu w’umurenge yavuze ko hari rwiyemezamirimo wagiranye amasezerano n’isoko.

Ni ubwiherero kandi buteye impungenge abahaturiye kuko bavuga ko nta suku ihakorerwa bityo ngo amasazi avuye mu kimoteri, no mu bwiherero ahora abasanga mu ngo bitewe nuko baturanye nabwo, bakaba bifuza ko bwakorerwa isuku yihariye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru