Yanditswe na Scovia Mutesi
Bamwe mu bagore bakora ubucuruzi buciriritse bo mu karere ka Musanze mu murenge wa Remera,baravuga ko bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirusi, cyatumye igishoro bacungiragaho kibashirana , bagasaba ko bafashwa.
Muri uyu murenge hagaragara abagore bakoraga ubucuruzi buciriritse burimo gucuruza imboga n’imbuto, abadoda n’abakoraga ubundi bucuruzi bwatumaga babasha gutungwa n’inyungu nto babaga babonye. Aba nibo bavuga ko bakeneye ubwo bufasha.
Umwe mubo twaganiriye Mukandagijimana Ezephilie usanzwe ukora umwuga w’ubudozi, avuga ko ubu abayeho nabi, kuko mbere yari atunzwe no kudoda imyenda akayicuruza ku munsi w’isoko, ariko ubu igishoro cyaramushiranye.
Agira ati”Mbere nabaga mfite igishoro cy’ibihumbi 50 nkarangura ibitambaro nkadodamo imyenda nkatungwa n’inyungu naboganaga, ariko ubu igishoro cyaranshiranye, ubu nsigaranye imashini gusa nkadodera uzanye igitambaro cye kandi inyungu iba nto ugereranyije nambere.”
Akomeza asaba ko yahabwa ubufasha bwo kongera gutangiza ubucuruzi bwe uko bwari bumeze mbere ya Covid. Yongeraho ko bafashwa bagasonerwa imisoro kubera ko muri iyi minsi hariho ikibazo cy’abakiliya.
Ntezirizaza Marguerite avuga ko na we yagizweho ingaruka n’iki cyorezo cya Covid 19 kuko ubucuruzi bw’inzoga yengaga bwahagaritswe n”icyorezo mu gihe yari agifite igishoro. Icyo gihe inzoga yari yarenze yabuze aho azicuruza ubwo iki cyorezo cyagaragara mu Rwanda yari afite ibitoki yari yarataze ariko nabyo byaje kumuhombera.
Asaba ko yahabwa igishoro, ariko akanoroherezwa kwishyura inguzanyo y’amafaranga aberereye Iteganyirize Umurenge sacco. Ati “Mbabereyemo ibihumbi 180, urumva ko nunganiwe byamfasha kuyishyura biciye mu kongera gusubukura ibikorwa byanjye.”
Iki cyorezo kandi nticyagize ingaruka gusa ku bagore, kuko n’abagabo bo muri uyu murenge cyabagizeho ingaruka. Abitwa Uwiragiye Epimaque na Mutimukeye Valens, nabo bakoraga akazi ko kudoda imyenda, basaba ko bafashwa kugira ngo ibikorwa byabo by’ubudozi bizahuke, kuko nabo bashiriwe ku bijyanye n’igishoro bari bafite. Basaba ko bahabwa inguzanyo ku ngwate magirirane (kwishingirana hagati yabo).
Aba baturage bahuriye ku kibazo cyo kutabona aho bavana igishoro kuko bari bacyizeye ku myaka bari barahinze, ariko ngo nayo yatwawe n’isuri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera, Twagirimana Edouard yemeza ko babonye abagore benshi bakoraga ubwo bucuruzi buciriritse bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid 19, bityo hakaba hari icyo bateganya gukora. Akomeza avuga ko bamaze kuvugana n’abasaga 25.
Ati “ Twari tutaramara kuzenguruka hose, ariko njyewe namaze kuganira nabo ndetse n’umukozi ushinzwe amakoperative. Hari ubuvugizi dukora haba ku rwego rw’akarere ni nabo dufatanya mu muhigo wo guteza imbere abantu nk’abongabo, akarere kakadufasha rero mu gushaka abafatanyabikorwa….”
Ku bafite imyenda mu murenge sacco bishyuzwa inyungu kandi ntacyo bagikora, avuga ko baganiriye na sacco kandi ko hari n’amabwiriza yatanzwe ku rwego rw’igihugu yo korohereza abantu kwishyura inguzanyo bafashe. Sacco baraganiriye , hagomba kubaho uburyo bwo kuborohereza kuko ayo mafaranga ntibayabona , twaraganiriye nabo bagira umurongo bahabwa na BNR mu gufasha abantu bagize ikibazo nk’icyo kitabakomotseho,
Ku bijyanye na banyiramazu avuga ko baganirijwe bakumvikana n’abo bakodesha ku bijyanye no kuborohereza mu kuzishyura, kuko nabo bazi ikibazo cyabayeho.
Icyorezo cya Covid 19 cyagaragaye mu Rwanda guhera tariki 14 Werurwe 2020, cyagize ingaruka ku bikorwa bitandukanye byari bibeshejeho ababikoraga

















