Sunday . 22 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Musanze: Hatoraguwe umurambo w’umusore mu kidendezi cy’amazi

Monday 2 October 2023
    Yasomwe na


Umurambo w’umusore witwa Manirakoze Fidel uri mu kigero cy’imyaka 19 aho wasanzwe mu kidendezi cy’amazi hafi n’umugezi wa Susa.

Byabereye mu karere ka Musanze, umurenge wa Shingiro, mu kagari ka Kibuguzo mu umudugudu wa Mudende.

Mu kiganiro umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza yagiranye na Mamaurwagasabo.rw yavuze ko bamenye aya makuru bayahawe na Mama w’uwo musore, wavuze ko yari yabuze uyu mwana.

Yavuze ko nyakwigendera yavuye mu rugo ahagana saa 18h00’ agiye kuvoma amazi baramubura niko gutangira gutabaza inzego zitandukanye.

Yagize ati: "Amakuru y’urupfu rw’uyu mwana twayahawe na mama we umubyara ,ko yamubuze aho ngo yagiye kuvoma ntiyagqruka ubwo bahise bahamagara inzego z’umutekano niko gutangira kumushakisha ku bufatanye n’abaturage , aho byageze saa munani z’ijoro aba abonetse mu kidendezi cy’amazi hafi n’ukugezi wa Susa, ubu hakomeje gukorwa iperereza ngo hamenyekane icyishe uyu musore."

Ubwo twakoraga iyi nkuru umurambo wa Nyakwigendera wari wajyanye ku bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ngo usuzumwe.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru