Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Musanze: Ishuri rikuru ILPD ryibutse Abatutsi bishwe babeshywa ko bari buhabwe ubutabera ariko ntibabubone

Sunday 11 June 2023
    Yasomwe na

Yanditswe Umugiraneza Alice

Ishuri ryigisha abanyamategeko ILPD ryibutse Abatutsi bishwe muri Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo bari bahungiye mu cyahoze ari urukiko rw’ubujurire (cour d’appel), babeshywa ko bahabwa ubutabera ariko ntibabubone.

Banenze umugambi mubisha wateguwe na Leta yariho urwego rw’ubutabera rukawufasha gushyirwa mu bikorwa.

Dr. Sezirahiga Yves, Umuyobozi wa ILPD w’umusigire, yihanganishije imiryango ifite ababo baruhukiye mu Rwibitso rw’akarere ka Musanze, abizeza ubufatanye abibutsa ko ibyabaye bitazongera.

Yagize ati: "Impungenge twamara abacitse ku icumu rya Jenocide ni uko ibyabaye bitazongera; hejuru y’amategeko twigisha nubwo bumuntu, kubana neza n’abantu, tukagira n’Imana ko Leta ifite iyo ntumbero yo kubanisha abantu. Nkuko twabisobanuriwe abiciwe hano nuko byari byateguwe na Leta mbi yariho icyo gihe."

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside Ibuka wasabye ILPD nk’ishuri ryigisha amategeko kwigisha ayo mateka, bakanenga abiciye inzirakarengane mu nzu y’ubutabera kandi aribo bakagobye kubaha ubutabera.

Rusisiro Fesitus, umuyobozi wa ibuka yagize ati: "Hano hahoze ari inzu y’ubutabera, noneho baza gufata abantu bababwira ko bagiye kubarindira umutekano ariko hari mu rwego rwo kugira ngo bazabicire rimwe ."

ILPD ni ishuri ryigisha amategeko no kuyateza imbere, riherere i Nyanza mu ntara y’Amajyepfo.

Ryatanze inkunga ya 500,000fws rinizeza akarere ka Musanze na Ibuka ubufatanye kugira ngo ibyo batekereza gukora bazabigereho.

Urwibitso rw’akarere ka Musanze ruruhukiyemo imibiri isaga 800 y’abazize Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru