Saturday . 18 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Musanze: Ubuhinzi bwa Karoti bwatumye basezerera ubukene

Saturday 16 January 2021
    Yasomwe na

Alice Umugiraneza

Ubuhinzi bwa Karoti bwateje imbere bamwe mu baturage Mukarere ka Musanze umurenge wa Busogo bituma biteza imbere, ubu bakaba bameze neza babikesha umusaruro wa Karoti babona.

Bamwe mubaturage baganiriye na Mamaurwagasabo bakora umwuga w’ubuhinzi ndetse n’ubucuruzi bwa karoti barishimira imibereho bafite badategereza akimuhana.

Nzibonera Ethien ni umuhinzi wabigize umwuga. yagize yti"njyewe ubuhinzi bwa Karoti mbumazemo imyaka10 bwanteje imbere ku buryo bugaraga kuko ndihira abana amashuri, naguze n’amatungo magufi mfite ni nka kandi n’umuryango wanjye tubayeho neza, icyodushaka cyose turakibona. Njyewe nta kandi kazi nkora uretse ubuhinzi bwa Karoti".

Zirimwabagabo Pacifique nawe ni umuhinzi wa Karoti yakomeje avuga ko igihingwa cya Karoti ntacyo na cyinganya nacyo.

Yagize ati" njyewe mfite abana 3, ndi umugore maze imyaka isaga 5 ubuhinzi bwa Karoti burantunze, n’uwampa akandi kazi si nakemera. Karoti zibasha kunyishyurira abana amashuri nkaniteza imbere mu buzima bwa burimunsi".

Zirimwabagabo asobanura ko atangira guhinga yatangije ibihumbi 200000 akaba ageze kuri 1,500.0000 kandi avugako mu buhinzibwe ajya atanga n’akazi ku bakozi bagera kuri 7 ba nyakabyizi bamufasha gutunganya imbuto n’umurima no gutunganya umusaruro mu gihe karoti zeze umwe amuhemba amafaranga 1000 ku munsi.

Zirimwabagabo agira inama abahinzi ndetse n’abandi babyifuza KO ntagusuzugura umurimo ubuhinzi ubwo ari bwo bwose bwagutunga upfa kubikora kandi ubikunze.

Iryamukuru Erise nawe ni umwe mu rubyiruko rukunda ubuhinzi bwa Karoti, yagize ati"Nkunda igihigwa cya Karoti kuko kintunze, mbayeho ntasabiriza ahubwo nanjye mbasha gufasha abombona badafite ubushobozi, ibyo byose mbikesha ubuhinzi bwa Karoti".

Yakomeje agira inama urubyiruko ko bukwiye gutinyuka bagakura amaboko mu mifuka bagakora.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru