Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Musanze: Umunyeshuri yafatanywe inkota mu kizamini cya Leta

Tuesday 1 August 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu karere ka Musanze, Umukandida wigenga yatawe muri yombi afatanwe telefone ari mu Cyumba cy’ibizamini arimo areba ibibazo n’ibisubizo by’Ikizamini, icyo abanyeshuri bafata nko "gucura inkota" .

Ni ikizamini cya Principles of Economics, cyakozwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ku mashuri ya ESIR mu murenge wa Muhoza ahari site iri gukorerwaho ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye.

Ni ikizamini n’ibisubizo bivugwa bari bagihawe ku rubuga rwa whatsapp ruriho abantu 19, tariki ya 30/07/2023 saa 8:53Pm, ngo nkuko bigaragara kuri whattsapp ya telefone yafatanywe arimo gukopereraho.

Mu yandi makuru uyu munyeshuri yatanze akimara gufatwa ni uko uru rubuga rwa (WhatsApp) ruriho abanyeshuri 19 ndetse ngo yavuze ko bagihawe n’umwarimu wabo witwa (tutashatse gutangaza amazina ye) utuye mu karere Rubavu.

Twifuje kumenya amakuru arambuye kuri iki kibazo maze umuvugize wa RIB Dr Murangira Thierry atubwira ko aza kutubwira ibijyanye n’aya makuru kugeza ubwo twakora iyi nkuru ntacyo yari yadutangariza.

Gusa amakuru twamenye ni uko uyu munyeshuri bikekwa ko yafatanywe telefone arimo gukopera ikizamini yahise atabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza rihagije ku kigize icyaha n’uburyo yagikozemo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru