Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Musanze: Umuryango w’abantu bane urara hanze nyuma yo guhura n’ibyago

Wednesday 17 January 2024
    Yasomwe na

Mu karere ka Musanze, Mu murenge wa Cyuve, hari umuryango wa Nkurunziza Aimable ugizwe n’abantu bane utagira aho ukinga umusaya nyuma y’aho urugo rwabo rufashwe n’inkongi y’umuriro rugashya rugakongoka.

Ni umuryango uherereye mu Kagari ka Kabeza, umudugudu wa Karunyura utakambira inzego za Leta ngo ziwuafshe, ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga aho bacumbitse yasanze basigaye barara mu itongo ry’ahahoze inzu yabo banyagirwa nyuma yuko urugo rwabo ruhiye rwose rukaba umuyonga.

Ni Umuryango wari wishoboye ariko wasigaye iheruheru

Umukuru w’uru rugo Nkurunziza Aimable yagize ati:"Ndasaba abagira neza kudufasha, byibuze tukabona aho gukina umusaya n’aba bana b’impinja, murabona ko tumeze gutya ntakindi dufite imbere n’inyuma, ubuzima bwacu twari twarabushyize hano none burarangiye."

Uyu mugabo akomeza avuga ko atazi icyatwitse uru rugo rwabo ngo kuko yahurujwe n’abaturanyi be ko iwe hahiye, nawe yahise ahamagara ubutabazi bwa polisi bushinzwe kuzimya inkongi ngo bahageze barabafasha ariko biba iby’ubusa nta kintu na kimwe cyabashije kurokoka.

Akomeza agize ati: "Sinavuga ko ari Gaz cyangw iki, ahubwo nanjye ubu ndibaza icyatwitse urugo rwanjye, nasanze hano huzuye abantu kuko na Madamu ntiyari ahari, ndetse sinakeka ngo ni rubaka wayitwitse, turasaba gufashwa."

Ku ruhande rw’abaturanyi babo nabo barasabira uyu muryango ubufasha ngo kuko basigaye nta kintu na kimwe bafite, ngo n’imvura irimo kubanyagirira buri munsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bwana Kayiranga Theobald yavuze ko bagiye kureba uburyo bafasha uyu muryango kugira ngo byibuze ubone aho gukinga umusaya.

Yagize ati: "Mbere na mbere ndabanza kubihanganisha kuko urumva bahuye n’ibibazo, mu butabazi bw’ibanze tubaha rero nukubashakira aho baba, ubu ngiye kuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve bikorwe vuba kuko nubu tuvugana bigiye guhita bikorwa. Yari yabitubwiye (muri raporo) ariko ntabwo narinzi ko bakirimo kunyagirwa."

Iyi nkongi y’umuriro yibasiye uru rugo, kuwa Gatanu tariki ya 12 Mutarama 2024, ahagana saa 17h00’ z’umugoroba. Ni inyubako bari batuyemo ariko bateganyaga no kuyikoreramo izindi gahunda (business).

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru