Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Musanze: Usanganirwa n’umunuko ukabije iyo ugeze kuri GS Ntarama

Wednesday 7 June 2023
    Yasomwe na

Yamditswe na Ndayambaje Jean Claude

Iyo ugeze Ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ntarama, mu karere ka Musanze mu Murenge wa Gashaki mu kagari ka Mbwe, ikintu cya mbere wumva ni umunuko ukabije uva mu bwiherero bw’iri shuri.

Ni ikibazo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yiboneye akigera kuri iki kigo.

Umuyobozi w’Iki kigo, Birikunzira Daniel yumvikanisha ko ntacyo bitwaye, gusa agasobanura ko impamvu ibitera ubu bwiherero bwubatswe kera bukaba bushaje.

Ati: "Ubwiherero bwo muri kino gipande cyo hepfo, bwubatswe muri 2006 burashaje nkuko mwabyiboneye, ntabwo iki kinuko gihoraho, ni uko ahubwo mu cyumweru gishize twaviduye, dukomeza kugenda dushyiramo umuti kandi dutanga raporo buri gihe ko dufite ubwiherero buke."

Umuyobozi wa G.S Ntarama

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo, maze Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashaki Munyentwali Damascene avuga ko aribwo yumvise iki kibazo bityo agiye kugikurikirana.

Yagize ati: "Murakoze kuduha amakuru, twumvaga ko isuku imeze neza kuko tumaze iminsi turimo kubaka ubwiherero ahantu hose aho byagaragaye ko ari buke, ni ubwambere numvise iki kibazo."

Yakomeje ashishikariza buri muyobozi w’ikigo wese kujya atanga amakuru ku gihe kugira ngo afashwe kuko umuyobozi aba areberera ahantu hari umwanda bitamuturutseho ngo aceceke.

Aya mashuri ya GS Ntarama afite abanyeshuri bagera ku 1273, higamo abanza (Primary) n’ayisumbuye (High school Advanced level).

Hakibazwa impamvu isuku nke ikomeje kugaragara mu bigo byamashuri mu gihe akarere ka Musanze kihaye intego yo guca burundu ikibazo cy’umwanda ,binyuze muri gahunda yiswe "isaha imwe nsukure Musanze yanjye" ikorwa buri wa kabiri mu gitondo.

Umurenge wa Gashaki ni umwe mu mirenge 14 igize akarere ka Musanze, ufashe ku kiyaga cya Ruhondo.

Babonye umuntu udasanzwe ku kigo bihutira gucishamo amazi mu bwiherero bunuka

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru