Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Mushikiwabo nk’umukandida uzahagarira u Rwanda ku buyobozi bwa OIF

Tuesday 13 January 2026
    Yasomwe na

Perezida Paul Kagame yafashe icyemezo cyo kongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango OIF uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa.


Louise Mushikiwabo ashobora kongera kuyobora OIF.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, niwe wemeje aya makuru ubwo yagirana ikiganiro n’ikinyamakuru Jeune Afrique.

Min. Nduhungirehe yavuze ko hashingiwe ku bikorwa by’indashyikirwa by’Umunyamabanga Mukuru byahawe agaciro cyane kandi bigashimirwa, ndetse no nyuma yo kujya inama na we, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kongera gutanga kandidatire ya Louise Mushikiwabo mu nama y’Abakuru b’Ibihugu n’Intumwa za OIF izabera i Phnom Penh muri Cambodge, mu Gushyingo."


Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe niwe wemeje aya makuru.

Minisitiri Nduhungire kandi yavuze ko biteganyijwe ko mu nama y’Inteko Rusange ya OIF izabera mu mujyi wa Phnom Penh muri Cambodge mu Gushyingo 2026 ari bwo hazaba amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.

Ibi Ministiri yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 20 Ugushyingo 2025, ubwo hasozwaga Inama ya 46 y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bya OIF yabereye i Kigali. Naho Mushikiwabo yari yavuze ko yashimishijwe n’uko hari ibihugu byinshi binyamuryango byamusabye gukomeza muri izi nshingano ndetse bimwizeza ko bizashyigikira kandidatire ye.

Yagize ati “Muri urwo rwego nasabwe n’ibihugu byinshi bivuga ko bishaka gushyigikira kandidatire yanjye, navuze ko ntari nka Abdou Diouf wayoboye manda eshatu. Mu by’ukuri byanejeje, byankoze ku mutima kubera ubusabe bw’ibihugu byacu binyamuryango.”

Yari yavuze kandi ko azabanza kureba niba imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru hagendewe ku mategeko yo mu Rwanda itamubera imbogamizi kuko ayegereje. Ati “Nzasubiza ibi bihugu nyuma yo kuganira n’abayobozi b’igihugu cyanjye.”

Mushikiwabo agiye guhatanira manda ya gatatu.

Amakuru avuga ko mu gihe yaramuka yongeye gutorerwa uyu mwanya yaba akuyeho agahigo ka Abdou Diouf wo muri Sénégal, wabaye Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva mu 2003 kugeza mu 2014.

Louise Mushikiwabo imirimo yakoze.

Minisitiri w’Itangazamakuru 2008-2009: Yabaye Minisitiri w’Itangazamakuru mbere yo kugira inshingano z’ububanyi n’amahanga.

2009-2018: Mushikiwabo yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda.

Kuva mu Mutarama 2019, Louise Mushikiwabo ayobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF) ku rwego rw’Umunyamabanga Mukuru. Yatorewe manda ya kabiri mu Gushyingo 2022, kandi u Rwanda rwamaze gutangaza ko rumushyigikiye kugira ngo yiyamamarize manda ya gatatu.

1984-1986: Louise Mushikiwabo yabaye umwarimu w’umwuga aho yigishije Icyongereza muri Lycée de Kigali, mbere yo kujya gukomereza amashuri muri Amerika.

Ikindi wamenya nuko Louise Mushikiwabo yavutse mu 1961.

Richard Ruhimbana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru