Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

AFC/M23 yiyemeje gufata Kinshasa vuba

Friday 29 March 2024
    Yasomwe na

Corneille Nangaa uyobora Ihuriro Alliance Fleuve Congo, (AFC) ririmo Umutwe wa M23, yatangaje ko we na bagenzi be biteguye gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi mu gihe cya vuba cyane.

Kuri uyu wa Kane, ubwo abagize AFC/M23 bari mu gasantere ka Kiwanja muri teritwari ya Rutshuru kuri uyu wa 28 Werurwe 2024, Nangaa ari kumwe na Perezida w’Umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yagaragaje ko ihuriro ryabo ribabajwe n’umutekano muke uri mu gihugu cyabo, by’umwihariko mu ntara ziri mu burasirazuba, kandi ngo ni ingaruka z’ubuyobozi bubi burenganya abaturage, bukanasahura umutungo.

Yagize ati “Aho gukemura ibi bibazo, Leta ya Kinshasa yahisemo bwo guca Abanye-Congo, guha intebe ivanguramoko, inzara, ubujura no gusahura umutungo, kwica abanyepolitiki no gukoresha ubutabera. Yahisemo guhisha amakosa yayo, ivuga ngo ‘Oya ni amakosa ya Kagame’.”

Nangaa yakomeje avuga inzira bazanyuramo kugira ngo bafate Umurwa Mukuru wa Kinshasa.

Yagize ati: “Mu minsi iri imbere tuzafata Goma, Kivu zombi, Grand-Oriental, Equateur, Katanga, Kasai, Bandundu, Congo-Central n’umurwa mukuru. Tuzaza i Kinshasa kugira ngo dushyireho ubutegetsi bw’igihugu kubera ko turi mu karengane. Ubukungu bwose bukoreshwa i Kinshasa, bukanyerezwa."

Imvugo nk’iyi ku mutwe wa M23 ijya yitonderwa n’Intumwa ya Loni, Umuyobozi w’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC, Bintou Keita, uherutse kuvuga ko abona M23 iri ku rundi Rwego akurikije ibice igenda yigarurira nyamara hari ingabo nyinshi zaje kuyirwanya.

Yagize ati: "M23 iri gufata ibice ku kigero kitigeze kibaho, bigera ku rwego rwo kuzenguruka umujyi wa Goma muri teritwari ya Nyiragongo na Sake muri teritwari ya Masisi."

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, nawe yagaragaje ko M23 ikomeje kwiyubaka mu rwego rw’ibikoresho, ibasha kugura intwaro zifite ubushobozi bwo guhangana n’ibitero by’indege.

Urugero rwatanzwe n’urwa misile za M23 zahanuye drones ebyiri z’intambara (za CH4) igisirikare cya RDC cyari cyaraguze, cyizeye ko zizagifasha gutsinda uyu mutwe witwaje intwaro.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru