Yanditswe na: Imfurayabo Pierre Romeo
FEMNET, umuryango nyafrika w’abagore baharanira uburenganzira n’iterambere ry’umugore wagaragaje ubushake ufite mu gukangurira Leta z’ibihugu guha amahirwe angana ku bagabo n’abagore mu ishyirwa mu bikorwa rya (SDGs) Intego z’iterambere rirambye.
Umuryango nyafurika w’abagore bita ku iterambere ry’umugore FEMNET ufatanyije n’abandi bagore barenga barenga 100 baharanira uburenganzira bw’umugore baturuka mu mpande zose zisi bagaragaye mu mihanda itandukanye mu mujyi wa New York muri Leta zune ubumwe za Amerika, basaba kore Leta z’ibihugu zakwita zikanateza imbere uruhare rw’umugore mu kugera ku ntego z’iterambere ry’amajyambere arambye SDGs.
Aba bagore baharanira iterambere n’uburenganzira bw’umugore bari buzuye imihanda ya New York bitwaje ibyapa byanditseho bwinshi mutumwa bugira buti “Haguruka, Uharanire impinduka. “Turi abagore bari guharanire ubutabera n’ubwigenge kandi abagore bishyizehamwe ntiduteze gutsindwa”
Iyi myigaragambyo ikaba yarateguwe ku bufatanye na forumu y’umuryango w’abagore bunze ubumwe (GLPF) ubusanzwe ufasha societe civile mu kugaragaza amatwara imyumvire n’imyemerere yabo ku karubanda kugira ngo byongere bikangungure guverinoma zimwe nazimwe zibihugu ziba zariraye zigateshuka ku nshingano nibyo zemereye gukorera abaturage, by’umwihariko biganisha ku iterambere ribareba.
Nkuko byagaragajwe cyane muri uyu mwaka mu nama mpuzamahanga ya Politiki y’ibihugu iganisha ku iterambere rirambye (HLPF) Umuyobozi wa FEMNET Memory Kachambwa ubwo yitabiraga iyi nama muri werurwe, yashishikarije leta z’ibihugu kurwanya ubusumbane mu by’ubukunga hagati y’umugore n’umugabo bigenda bigaragara muri byinshi mu bihugu byo muri Afrika ndetse no kwisi muri rusange.
Yagize ati” Nibyo koko isi iri kwihuta mu iterambere kandi ni byiza, rero twe abayituye ni natwe turi gushyiramo ingufu ngo iri terambere turi kubona ubu rigerweho, ariko nanone uko dutera imbere ni nako ubusumbane mu nyungu n’ubukungu hagati y’umugore n’umugabo burushaho kuzamuka nyamara kandi Leta z’ibihugu ntizihwema gutakaza amafaranga mu bindi ziyakuye mu misoro ariko ntizite mu kayatakaza mu kuzamura umugore, umwana, urubyiruko, abafite ubumuga cyangwa ngo ayo mafaranga yite byibura ku bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, n’abandi barimo abimukira, impunzi n’abandi badafite akazi batanafite ababavugira. Nako urutonde rw’ahagaragara ubusumbane si narurondora ngo ndurangize”.
Antonio Guterres, Umunyamabanga wa ONU, umuryango w’abibumbye, ubwo yafunguraga inama y’abagize ishyirahamwe rya HLPF, yavuze ko ubwiyongere bw’ubusumbane mu by’ubukungu biri mubidindiza iterambere ry’igihe kirekire ndetse bukangabanya umusaruro wakagombye kuba uboneka mu gihe abantu aba banganya ubushobozi.
Muri uyu mwaka kandi, inama ya HLPF yabere I New YORK kuva kuya 9 kugeza 18 Nyakanga 2019, yarifite insanganyamatsiko igira iti “ Abantu bongererwe ubushobozi hagamijwe kungana mu by’ubukungu” yagaragaje ibihugu bigera kuri 17 byo muri Africa byagaragaje ubushake mu gushyigikira iyi gahunda binyuze mu ntego z’ikinyagihumbi nubwo nabyo bitabuze kugaragaramo ko hari aho bitagenze neza cyane cyane mu guha uruhare abagore n’abakobwa kugira ijambo mu ishyirwa mu bikorwa byi gahunda.
FEMNET ikaba iri guhamagarira leta z’ibihugu ariko igendeye ku ngero zigaragara cyane mu bihugu by’Africa. Ibi nibyitabwaho bikba bizafasha mu gusuzuma no gukurikirana neza ishirwa mu bikorwa rya SDGs uhereye ku rwego rw’imidugudu, urwego rw’igihugu, urw’uturere ndetse no kugeza ku rwego mpuzamahanga.
FEMNET kandi ikaba inahamagarira Leta cyne cyane z’ibihugu by’umugabane w’Africa mu kugabanya ibikorwa bibi bigaragara mu hugu bimwe na bimwe nk’ihoterwa no gufata kungufu abari n’abategarugori.
FEMNET ukaba ari umuryango nyafrika w’abagore baharanira uburenganzira n’iterambere ryabagore washinzwe mu mwaka wa 1988, ufite icyicaro I Nairobi muri Kenya, ukagira n’abanyamuryango barenga 650 mu bihugu 48 by’Africa. Uku guharanira iterambere n’uburenganzira bw’umugore n’umukobwa, uyu muryango ukaba ubikora binyuze mu kubakorera ubuvugizi cyane cyane ku miryango itari iya leta ivugira umugore n’umukobwa.

















