MUTUNGIREHE SAMUEL
Mu gihe ababyeyi bahora bashishikarizwa guha abana indyo yuzuye kandi buri gihe, mu karere ka Ngoma mu mirenge imwe n’imwe hari ababyeyi babwiye Mamaurwagasabo ko babuze amata bajyaga bahabwa muri Guma mu Rugo yo guha abana bityo kuri bamwe imirire ikaba igoye kugerwaho kandi COVID-19 yarabamazeho ubushobozi.
Bamwe mu baganiriye n’umunyamakuru, bo mu murenge wa Kibungo mu kagari ka Karenge, bavuga ko babonaga amata y’abana bose bari munsi y’imyaka itanu akabafasha kunganira ibyo kurya bashoboraga kubona ariko ubu batakiyabona.
Munyangema Clarisse yagize ati “Twatangiye kuyambona Guma mu Rugo igitangira ariko byabaye nk’amezi agera kuri abiri ntitwongera kuyabona. Urumva umwana yabuze ikintu gikomeye mu mikurire ye kandi njye sinabasha kwigurira kariya gashashi k’amata y’Inyange.”
Nyiransabimana Jeannette wo mu murenge wa Rukira mu kagari ka Kibatsi yagize ati “Nine urabona umwana ungana gutya nabona amashereka amuhagije nanjye nabuze ibyo kurya, mbona ibyo kurya ari uko navuye guhingira abandi kandi uncyuye kare ni saa munani kugira ngo ampe ayo Magana arindwi.
Corona itangira abana babahaga amata ugasanga umwana ameze neza ndetse uwanjye yaratangiye kwiyongera mu biro, nko mu kwezi kumwe yari ageze ku biro 9 mu gihe mbere yari ku 8. Ariko ubu nawe umubona yarazonzwe nta mata namubonera yamuhaza kandi n’ibere nta kintu kiba kirimo kuko nanjye mba ntariye neza.”
Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wingirije ushinzwe imibereho y’amaturage, Kirenga Providence, yabwiye Mamaurwagasabo ko ubusanzwe abana bahabwa amata ari abafite indwara zikomoka ku mirire mibi kuko aba ari nk’umuti abo ntiyigeze ahagarara.
Ati “Ayahagaze ni abana babonaga amata bari ku ishuri kubera ko aho amashuri yafungiwe abanyeshuri bari mu biruhuko mu buryo butunguranye; ayo mata yari ahari ku bufatanye na gahunda mbonezamikurire y’abana bato, NECDP, twabahaye uburenganzira ko kugira ngo ayo mata atangirika ahabwa abana bari munsi y’imyaka itanu bari mu midigudu.
Abo rero bayahawe muri icyo gihe yari agenewe abanyeshuri hanyuma kugira ngo atangirikira ku ishuri kandi hari abana bari mu midugudu biba ngombwa ko umwana wese uri munsi y’imyaka itanu uri mu mudugudu ayahabwa. Urumva ko yari mu kigega kitagenewe abo bana; ntabwo ari gahunda ihoraho.”
Yasobanuye kandi ko gahunda ihoraho ari iyo gusobanurira ababyeyi bo mu midugudu kumenya uko bategurira abana indyo yuzuye binyuze mu mashuri y’umudugudu. Ayo masomo kandi ni yo ababyeyi bagiye gukoresha muri gahunda ya Guma mu rugo.

















