Tuesday . 26 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more
  • 23 April » AFC/M23 na Kinshasa bemeranyije guhererekanya imfungwa zikanyuzwa muri Uganda – read more

Ngoma: IBURA RY’UDUKINGIRIZO, IZINGIRO RYO KWIYONGERA KWA SIDA

Wednesday 3 May 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Habimana Chadadi

Abatuye mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma bavuga ko ibura ry’udukingirizo ari ryo zingiro ry’ubwiyongere bw’ubwandu bw’agakoko gatera Sida.

Uwitwa ko ahagarariye abakora uburaya muri ako karere witwa Uwabyeyi uzwi nka ’Kaka’ yabwiye itangazamukuru rya mamauRwagasabo ko hari igihe umuntu ukora uburaya akorera aho (atikingiye) kuko yabuze udukingirizo

Ati: "Ubuke bw’udukingirizo nibwo butera gukorera aho, akenshi usanga ku gasima tuba dufite ipaki imwe gusa".

Yakomeje avuga ko gukora uburaya we yitwa Uburangamirwa biterwa n’amikoro make.

Ati: "Twese twisanga mu buraya kubera amikoro make; turamutse tubonye igishoro twabuvamo".

Mu bukangurambaga buri gukorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, kivuga ko kiri kwibanda ku bakora uburaya kuko bari mu bibasirwa cyane.

Umukozi muri RBC mu gashami ko kurwanya Sida, Uwinkindi Ernest yatangarije abanyamakuru ko ibyo bakora ari imwe mu nzira ikomeye yanduriramo virusi itera sida.

Ati: "Abakora uburaya bandura Sida ku rwego rwo hejuru, niyo mpamvu turi muri ubu bukangurambaga kandi ntituzahagarara kubukora kugira ngo Sida igabanuke ndetse inacike".

Mu mibare itangazwa na RBC yerekana ko mu ntara y’Iburasirazuba ndetse n’Umujyi wa Kigali ariho kuri ubu hakigaragara ubwandu bushya ugereranije n’ahandi mu gihugu ari nayo mpamvu ariho hibandwaho muri ubu bukangurambaga.

Kuri ubu RBC iratanga udukingirizo ndetse inagira abantu inama zikurikizwa kugira ngo umuntu uwo ariwe wese atandura icyorezo cya Sida harimo kwifata, kwisiramuza, kudatizanya ibikoresho bikomeretsa n’ibindi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru