Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Ngororero: Hagaragajwe inyungu iva mu buhinzi bw’icyayi bukozwe neza

Thursday 25 July 2019
    Yasomwe na

Yashyizweho na: Imfurayabo Pierre Romeo

Zirimwabagabo Jean Bosco ni umwe mu bahinzi b’icyayi mu Karere ka Ngororero, uvuga ko iki gihingwa gitanga umusaruro ushimishije ndetse kimaze kumuzanira inyungu ndetse kimufatiye runini mu buzima bwa buri munsi.

Icyayi ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu Akarere ka Ngororero gakungahayeho aho kugeza ubu gafite ubuso bungana na hegitari 1559 gihinzeho.

Binagaragazwa n’uko muri aka karere hari uruganda rukomeye rutunganya icyayi rwa Rwanda Mountain Tea, ruherereye mu Murenge wa Muhanda ahazwi nko ku Rubaya.

Mu mwaka w’imihigo wa 2018/2019, umusaruro wageze kuri toni 2.661 z’icyayi gitunganyije neza, ubuyobozi bukaba buvuga ko byaturutse ku gukangurira abahinzi kwita kuri iki gihingwa.

Ku bahinzi b’icyayi kongera umusaruro bijyana no kuzamura urwego rw’imibereho no kurushaho guhanga imirimo.

Zirimwabagabo Jean Bosco, ni umwe mu bamaze igihe kini ahinga icyayi. Afite ubuso buri hagati ya hegitari umunani na 10 ahingaho icyayi.

Mu buhamya bwe avuga ko iyo ibihe byagenze neza ashobora kubona hagati ya miriyoni imwe na miriyoni imwe n’igice z’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi avuye mu cyayi gusa.

Ibi bituma agera ku mishanga ikomeye imuteza imbere ndetse akabasha kubeshaho umuryango we nk’uko akomeza abisobanura. Yagize ati “Mfite hegitari eshanu z’urwuri rurimo inka 10 za kijyambere, mfite inzu ya kijyambere, mfite n’imodoka ngendamo byose nabikuye mu cyayi, nta wundi mwuga cyangwa akazi nakoze kugeza uyu munsi.”

Akomeza agira ati “Ngikuramo amafaranga yo kwishyurira abana amashuri, mfite babiri barangije kaminuza abandi babiri bari mu mashuri yisumbuye n’abandi bakiri hasi. Ibyo byose akazi ni icyayi nta kindi. Ubu mfite hagati ya hegitari umunani na 10.”

Ubuhinzi bw’icyayi ni kimwe mu bizamura imibereho y’ababukora cyane cyane mu gice cya Rubaya n’abakora mu mirima y’uruganda rwa Rwanda Mountain Tea mu mirenge ya Muhanda, Kabaya, Sovu na Kavumu.

Imibereho yabo ngo imeze neza ugereranyije n’iya bagenzi babo. Ibi ngo bigaragarira mu buryo bihutira kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kwishyurira abana amashuri no gutura heza.

Inkuru dukesha IMVAHO

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru