Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Nyabihu: Agiye gusaza asiragira ku ngurane za REG

Monday 21 October 2024
    Yasomwe na


Umusaza witwa Karekezi Burigo ufite imyaka 71, utuye mu mudugu wa Musumba, mu kagari ka Kanyove mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu, avuga ko amaze imyaka itatu (3), asiragira ku ngurane y’imitungo ye yangijwe n’ibikorwa bya Rwanda Energy Group (REG) none yarahebye.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Mamaurwagasabo, Karekezi yavuze ko imitungo ye irimo inzu n’ubutaka byakoreshejwe mu bikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi muri kano karere, ariko ngo ntabwo yari yishyurwa ahubwo yakomeje gusiragizwa.

Ati: "Bambariye mafaranga yo hejuru, ubuso bw’ubutaka nibwo batari bongera kubara, ntabwo nkibukoresha (ubutaka), kuko bwabaye ubwabo, imyaka itatu irashize".

Akomeza agira ati: "Hari ubwo nabahamagaye, baransubije bati ’reka noneho tukurebere ifishi yawe, turagusubiza’; nategereje ko bansubiza biranga, nongeye kubahamagara ntibanyitaba".

Nubwo uyu muturage avuga ko kino kibazo yakigeje ku buyobozi kugeza no kuri Mayor wa Nyabihu, Umunyamabanga Nshingwabimirwa w’Umurenge wa Mukamira muri kano karere Bizimana Placide we yavuze ko ikibazo cy’uyu Musaza atakizi.

Yavuze ko akwiye kwegera ubuyobozi ngo bumenye uko giteye bunagikurikirane.

Yagize ati: "Ntabwo nkizi, birasaba ngo tugikurikirane, cyangwa mukamugira inama akegera ubuyobozi, tukamufasha, abo bacishamo imiyoboro, bari kubabarira".

Uyu musaza Karekezi avuga ko ubutaka bwe bwanyujijwemo amapoto y’amashanyarazi, ndetse n’inzu yari iri kubakwa ngo agiye kuyijyamo, barayisenya.

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru