Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Nyabihu: Baca mu rihumye inzego z’umutekano bakiba insinga z’amashanyarazi

Friday 9 February 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu, mu mirenge ya Rambura, Mukamira na Jenda baravuga ko bahangayikishijwe n’ibura ry’umuriro riterwa n’abajura bitwikira ijoro bakiba insinga z’amashanyarazi.

Umwe muri aba baturage wirwa Sibomana Innocent, utuye mu kagari ka Jaba umudugudu wa Hesha, yagize ati: "Ikibazo cy’abajura kiraduhangayikishije, baraza bakiba insinga z’amashanyarazi tugasigara mu icuraburindi; ni ikibazo kitubangamiye cyane kuko mbere bari baje hariho insinga ebyiri none nazo ejo baraje barazitwara, turasaba ko mudukorera ubuvugizi."’

Undi muturage witwa Froduard yagize ati: "Turifuza ko iki kibazo cy’ubujura gifatirwa ingamba kandi ni ikibazo kimaze igihe kirekire. Nibura REG idukorere uburyo uwajya akoraho umurimo wamufata, byadufasha. Turabangamiwe cyane, ubu muri uru rusisiro rwose turi mu icuraburindi, bana gusubiramo amasomo ntibyashoboka, ubu sinacajinga telefone, izo zose ni ingaruka turi guhura nazo."

Aganira na mamaurwagasabo, Mutsindashyaka Martin, Umuyobozi wa REG, ishami rya Nyabihu yavuze ko iki kibazo bakizi, ariko kandi yasabye abaturage kujya bacunga neza ibyo bikorwa biba byabegerejwe.

Yagize ati: "Ikibazo turakizi kuko abaturage iyo babuze amashanyarazi baratubwira, kuko ntitwaha umuturage amashanyarazi ngo tujye no kuyarinda , ku byerekeranye no kuziba twebwe ntacyo twabikoraho gusa tubwira inzego z’umutekano ngo zikaze amarondo, kandi iyo bigenze bityo agura izindi nsinga tukazimwesitarira ntakiguzi tumwatse."

Nubwo ikibazo cy’ubujura bw’insinga gikomeje gufata indi ntera muri iyi mirebge, abaturage barasabwa kwicungira umutekano kugira ngo barusheho kubungabunga ibyo bikorwa remezo biba byaragezweho.

Amapoto ntaheruka amashanyarazi kubera abajura

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru