Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Nyabihu: Gitifu yatawe muri yombi azira ibigenewe abari mu kaga

Friday 13 October 2023
    Yasomwe na

Yandutswe na Ndayambaje Jean Claude

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu, Kabalisa Salom yatawe muri yombi akekwaho kunyereza asaga miliyoni 6 Frw yari agenewe kubakira abasenyewe n’ibiza.

Uyu muyobozi yatawe muri yombi tariki 11 Nzeri 2023 aho bivugwa ko akekwaho kunyereza amafaranga yari agenewe gusana inzu z’abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza n’aho undi ngo akayishyirira mu mufuka mu nyungu ze bwite zitari izabaturage.

Mu kiganiro umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yagiranye n’umunyamakuru wa Igihe yemeje aya makuru avuga ko uyu munyamabanga nshingwabikorwa yatawe muri yombi ndetse afungiye kuri Sitasiyo ya Mukamira mu gihe dosiye ye ikirimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umurenge wa Rambura ni umwe mu Mirenge 12 igize akarere ka Nyabihu, uyu murenge wibasiwe n’ibiza mu kwezi kwa Mata muri uyu mwaka aho inzu nyinshi zasenyutse.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru