Bamwe mu bagore bakora ubuhinzi buciriritse mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bumvise Leta y’u Rwanda yarashyizeho Ikigega gifasha mu gutera inkunga imishinga yagizweho ingaruka na COVID-19, bakifuza ko icyo kigega cyakerekeza amaso no ku buhinzi kuko bubumbatiye ubukungu bw’Igihugu.
Barahamya ko ubuhinzi nabwo butekerejweho bugafashwa muri iyo gahunda bwaba inzira yihuse yo kuzahura ubukungu bw’Igihugu bwahungabanyijwe n’icyorezo cya Covid-19 nkuko cyageze mu nzego zose z’imirimo.
Abaganiriye na UMUSEKE bakora umwuga w’ubuhinzi mu karere ka Nyagatare, bavuga ko bamenye ko hari Ikigega Nzahurabukungu cyashyizweho bakaba bifuza gukorana na cyo kugira ngo barusheho gutera imbere.
Akimana Leonille wo mu Kagali ka Nsheke mu Murenge wa Nyagatare, avuga ko ubuhinzi bwe bumufasha kwishyura amafaranga y’ishuri ry’abana ndetse akaba abukuramo amafaranga amufasha mu bucuruzi buciriritse akorera muri Nsheke.
Ati “Ubuhinzi bukozwe kinyamwuga butunga umuntu kandi bugateza imbere ubukungu bw’Igihugu.”
Avuga ko bisaba gushora imari mu bikorwa by’ubuhinzi kuko bubumbatiye indi mirimo yose itunganya ibifitanye isano n’ibiribwa.
Yagize ati “Abahinzi akenshi badufata nk’abantu baciriritse, icyo kigega kiduhe amafaranga dukore tuzabishyura neza.”
Ku nguzanyo itangwa n’Ikigega cyo kuzahura ubukungu, uwitwa Komugisha Jane wo mu Murenge wa Karangazi, avuga ko n’ubwo atazi uko gikora azegera SACCO akabaza amakuru akareba ko yashora mu buhinzi bwe.
Ati “Nzegera SACCO mbabaze numve ko bampa inguzanyo maze nagure ubuhinzi bwanjye.”
Hari uwo mu Murenge wa Rwimiyaga uvuga ko nyuma y’uko Covid-19 ishegeshe ubucuruzi yakoraga yahise ajya mu buhinzi, ubu yiteguye gusarura ibigori yahinze kuri hegitari enye yizera ko bizamufasha kongera kwiyubaka.
Yagize ati “Hano hari ubutaka butabyazwa umusaruro ukwiye kandi ubuhinzi ni ishoramari ryiza, ibyo nakoraga narabiretse naka inguzanyo muri Banki nshora mu buhinzi, urabona nditegura gusarura.”
Asaba Ikigega Nzahurabukungu gufasha abahinzi kuko byagira akamaro bikongera ibyoherezwa mu mahanga n’ubwo hakirimo imbogamizi nyinshi.
Yashimangiye ko mu gihe ibindi bikorwa byahagararaga ubuhinzi bwo bwari bwemerewe gukorwa, bishimangira uko ari ingirakamaro mu buzima bwa buri munsi.
Aba bagore basaba ko habaho ingamba zo kongerera ubumenyi abagore bakora ubuhinzi buciriritse, ari na bo benshi bagaragara mu buhinzi, bityo bakabona uburyo bubafasha mu guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19.
Kugeza ubu Abanyarwanda bagera kuri 70 % bakora umurimo w’ubuhinzi buciriritse, byumvikana ko buramutse bwubakiweho ubukungu bishobora no kugabanya umubare w’abashomeri biyongereye bitewe n’uko abantu benshi batakaje imirimo mu bihe bya Covid-19.
Abahinzi basabwa gukora umurimo w’ubuhinzi bawukunze bitari ukuwukora nk’amaburakindi kuko ubuhinzi bukozwe neza buteza imbere nyirabwo ndetse n’Igihugu muri rusange.

















