Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Nyagatare: Umuzamu yishwe n’abajura bamaze kwiba mudasobwa mu kigo cy’ishuri

Tuesday 2 July 2019
    Yasomwe na

Mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rishyira kuwa Kabiri, abantu bataramenyekana bateye urwunge rw’amashuri rwa Rwisirabo ruherereye mu murenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare, biba ibikoresho birimo mudasobwa banica umuzamu usanzwe arinda umutekano kuri icyo kigo

Aya makuru yemejwe na Mbabazi Modeste, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi dukesha iyi nkuru. Yavuze ko abateye iki kigo batamenyekanye ndetse ko amakuru y’ubu bugizi bwa nabi yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Mbabazi Modeste avuga ko bigaragara ko umuzamu wishwe yakubiswe ikintu mu mutwe, naho ku bijyanye n’ibyibwe ngo ni mudasobwa 50 ndetse n’ibyuma bizwi nka Projectors bibiri. Ngo nyuma yo kwica umuzamu abo bagizi ba nabi bahise bica ingufuri y’icyumba ibyo bikoresho byari bibitsemo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha avuga ko ubu hatangiye iperereza kugirango hashakishwe amakuru ajyanye n’ababa bakoze ubwo bujura bakanica umuzamu wacungaga umutekano kuri icyo kigo cy’amashuri.

By Imfurayabo Pierre Romeo

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru