Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Nyamasheke udatanze ikimasa ntiwabona umugabo

Tuesday 2 September 2025
    Yasomwe na

Abakobwa bo mu karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Gitambi bavuga ko kugira ngo umukobwa yubake urugo bimusaba guha umusore ikimasa cyangwa akakigurisha akamuha amafaranga.

Abakobwa bo mu murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke, bahamya ko kugira umukobwa abone umugabo babana bimusaba korora ikimasa, kugira ngo azakigurishe abone amafaranga yo guha umusore umurambagiza mbere yo kumugira umugore.

Ababyeyi n’ubuyobozi bahuriza ku mpungenge baterwa n’uwo muco wo gutanga ibimasa kugira ngo abakobwa babone abagabo babana nabo bagahamya ko ingo zubakwa umukobwa yatanze ikimasa zisenyuka vuba.

Uyu muco w’ubworozi bw’ibimasa mu bakobwa wiganje cyane mu murenge wa Karambi. Ni umurenge uhingwamo icyayi cyane aho abahatuye bahakorera amafaranga. Ayo bakuyemo bayagura amatungo yo kwiteza imbere abakobwa nabo bakayashora mu bimasa.

Nyirahabimana Ruth w’imyaka 22, afite ikimasa yaguze mu mafaranga yakuye mu cyayi. Uretse kwiteza imbere nawe yemeza ko kuri we kubona umugabo byoroshye kubera iki kimasa.

Uyu muco abatuye muri iyi mirenge bita guha ifumbire umukwe, bemeza ko ntacyo ubatwaye ariko hari n’abemeza ko hari abasore bawugize igikangisho ku buryo bahora batwara ibimasa by’abakobwa ntibabarongore.

Umwe mu basaza baganiriye na Mama urwagasabo TV yavuze ko ari ifumbire baha abakwe kugirango bafatanye kubakwa.

Ati "Narabiteguye nanjye nayihaye umukwe wanjye, nubwo atankwereye ariko aranyubaha, ni agafumbire duha umukwe. Njyewe mbona ntacyo bitwaye."

Ugiye gushaka umugabo ikimasa ngo arakijyana cyangwa akakigurisha amafaranga akayaha umusore , cyangwa yazamura inzu nawe agasakara.

Abaturage baho abato n’abakuru bavuga ko bimaze gufata intera muri Karambi kuko ngo hari n’ababana amafaranga yashira akamusubiza iwabo kuzana ayandi yayabura urugo rugasenyuka.

Hari bamwe bavuga ko kugurwa kw’abahungu kugira ngo barongore abo abakobwa , bigira ingaruka ku bakennye aho udafite amafaranga yo gutanga ku musore atabona umugabo.

Muri aka karere haba imico igiye itandukanye ugereranyije no mu tundi turere, uwamenyekanye akaba ari uw’isake bazimanira umukwe.

NDOLI Sitio

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru