Wednesday . 3 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Nyanza: Umugabo akurikiranyweho kwica umwana mu igihe umugore we amucitse

Thursday 3 September 2020
    Yasomwe na

Umugabo witwa Ngarukiye Samuel wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza yatawe muri yombi n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho kwica umwana w’umugore we amutemesheje umuhoro amuziza ko atamubyaye.

Ubwo bwicanyi bwabaye kuri uyu wa Gatatu mu Mudugudu wa Mubano mu Kagari ka Rwotso aho Ngarukiye w’imyaka 39 yabanaga n’umugore we Mukangamije Gerardine.

Amakuru y’ibanze ava muri uwo murenge avuga ko Ngarukiye yahoraga atoteza umugore we amuziza ko umwana yabyaye w’imyaka itatu atari uwe akamushinja ko yaje amutwite nk’uko inkuru y’Igihe ibivuga

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Nsengumuremyi Théoneste, yabwiye IGIHE ko kuri uyu wa Gatatu uwo muryango wagiranye amakimbirane, umugabo yirukanka ku mugore aramusiga ahita afata umwana aramutemagura.

Ati "Umugore amaze kumucika ahita afata umwana w’imyaka itatu aramutemagura. Uwo mugabo yafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Muyira."

Bivugwa ko uwo Ngarukiye yashinjaga Mukangamije ko yamushatse atazi ko atwite inda y’amezi abiri, bigatuma bahora mu makimbirane.

Kuri ubu umubiri w’umwana wishwe wajyanywe ku Bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru