Mu karere ka Nyaruguru, abatuye aka karere, bagaragaza ko kutabona serivisi z’irangamimerere ku abana babo ahanini byaterwaga n’uburyo bwa gakondo bwakoreshwaga babandika mu bitabo.
Ibi babigarutse ubwo hizihizwaga umunsi Nyafurika w’irangamimerere, wizihirizwaga muri aka karere, kanabaye aka mbere mu gutanga serivise z’irangamimirere.
Serivise z’irangamirere ni kimwe mu bibazo abaturage bakunda kwinubira hirya no hino mu gihugu bitewe n’imbagamizi zikunda kugaragamo,
Aba ni bamwe mu babyeyi, twasanze mu karere ka Nyaruguru, ahizirizwaga umunsi nyafurika wahariwe irangamimerere, aho batunga urutoki uburyo gakondo bwakoreshwaga mu kwandika abana babo mu irangamirere, ibintu bemeza ko biri mu byatumaga basiragizwa.
Yagize ati“Dufite ikibazo abana nagiye kubandikisha ari abana batoya mu irangamimerere, uyu munsi bagize imyaka 16 uyu nagiye kumufatira kugira ngo bafate indangamuntu babwira yuko abo bana batanditse”.
Undi mubyeyi nawe yongeyeho ati “Ikibazo mfite ni icy’umwana nandikishije akivuka nyuma agiye gufatira irangamuntu asanga ntari mu irangamimerere kandi nari naramubaruje”.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) Mukesha Josephine avuga ko indangamuntu koranabuhanga ari igisubizo kuri ibi babazo byose.
Yagize ati “Uko dutanga irangamuntu koranabuhanga buri muntu wese agomba kuza akareba imyirondoro ye yose dufite bivuga ngo amazina ye ay’ababyeyi niba yarashatse, uwo bashakanye, aho yavukiye, n’igihe yavukiye akabanza akabireba ko byanditse neza akabyemeza noneho tukabona kumufotora kugirango azahabwe irangamuntu koranabuhanga bivuga ngo uyifite agomba kuza akemeza akanemereza noneho niba afite abana abakiri munsi y’imyaka 18 ni umubyeyi ujya kubandikisha”.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Kayisire Marie Solange amara impungenge aba baturage ku bibazo byagiye bigararaga mu buryo gakondo bwakoreshwaga, avuga ko kuri ubu ikoranabuhanga risigaye rikoreshwa handikwa abana bakivuga ari umuti ku bibazo byose byagiye bigaragara mu irangamimere mu bihe bitandukanye.
Yagize ati “Kubera ko cyera hakoreshwaga ibintu byo kwandika n’intoki, kwibeshya biroroshye cyane ushobora kubwira umuntu uti nitwa Jeanne d’Arc akandika Jeanne, ababaye uwundi muntu cyangwa ukandika itariki yavukiyeho ukibeshya umubare, aba abaye undi muntu, ariko no gukosora mu ikoranabuhanga nibyo biduha amakuru, amazima anaguma muri sisiteme bituma umuntu adakomeza kugaruka kubera ko kera bandikaga mu bitabo no ku mafishi”.
Muri raporo iheruka ku mitangire ya serivise z’irangamirere ishyira Akarere ka Nyaruguru ku mwanya mbere naho Akarere ka Nyabihu kakaza ku mwanya wa inyuma.
Mu birori byo kwizihiza uyu munsi ku rwego rw’igihugu byebereye mu karere Nyaruguru ninaho hanatangirijwe icyumweru cy’irangamimerere kizibanda ku kwandikisha abavutse n’abapfuye abacikanwe, Kwandikisha abana bavutse ku batarashyingiranywe, Gushyingira imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko n’ibindi.
Moise MUNYANEZA
























