Mu muco wahoze mu Rwanda, hari imirimo itarakorwaga n’abagabo igaharirwa abagore umugabo uyikoze bikitwa ko ari ingazwa(gutegekwa n’umugore) mu gihe aho uburinganire bwaziye n’iterambere imirimo yose abagabo n’abagore bayihurira n’ubwo hakiri abagabo bavuga ko iyo mirimo yo murugo umugabo uyikoze aba yitesheje agaciro.
Bwamwe mu baturage bo mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru bavuga ko kuvoma kumesa guteka no gutera intabire ari imirimo ikwiye abagore, umugabo uyikora aba yitesha agaciro.
Umwe mu bagabo wavuganye ni ikinyamakuru mamaurwagasabo Ngirishuti Emmnuel avuga ko hari imirimo idakwiye gukorwa n’abagabo.
Agira ati”Tuvugishije ukuri hari imirimo idakwiye umugaboiri nko kumesa, kuvoma no gutoragura inkwi, ndetse no gutera intabire, gukarabya abana, gukubura, koza ibintu mbese isuku muri rusange ireba abagore, umugabo wakoze ibyo ni ukwitesha agaciro uri umugabo pe”.
Uwamahoro avuga ko, kuba iyi mirimo iharirwa abagore, nabo bumva ko ntacyo bitwaye mu gihe umugabo atamukubise, gukora ntacyo bibatwaye.
Agira ati”Njyewe umugabo atankubise akampa amahora gukora iyo mirimo ntacyo bintwaye, n’ubwo mvunika kuko tujyana guhinga twahingura nkajya mu mirimo yo murugo no gushaka amazi aba atari nahafi ndetse nibicanwa, nkaza no kujya gutera intabire ni mugoroba twahinze mu gitondo, umugabo we aba agiye ku muhanda kuganira n’abandi bagabo, ibyo niko twabisanze iwacu babikora ntago dukwiye kubyinubira”.
Uwamahoro akomeza avuga ko kuba umugabo atamukubita ni bwo buringanire kandi akumva ari byiza ariko habaye n’uburyo bwuko agabo babafasha niyo mirimo byaba byiza kurusaha bakabona n’amazi hafi byabafasha.
Umuyobozi wa karere ka Nyaruguri w’ungireje ushijwe iterambere ry’ubukungu Gashema Janvier.
Kuba iyi mirimo ikorwa n’abagoreUmuyobozi wa karere ka Nyaruguri w’ungireje ushijwe iterambere ry’ubukungu Gashema Jannvier, avuga ko bidakwiye kuko uburinganire n’ugufatanya agira.
Ati”kuba hakiri imirimo ihari abagore ni bimwe mu bidindinza iterambe ry’umuryango kuko iyo umugore agiye muriyo mirimo wenyine umugabo akajya kunywa inzoga mu gitondo ntawubasha gucyura umubyizi ushyitse kuko umugore abarushye ya mirimo ahoramo,umugabo nawe aba yaraye asinze ibyo bikadindiza imiryango”.
Gashema, akomeza avuga ko bakwiye gufatanya byose na Leta ikabafasha kubona ibikorwa remezo hafi birimo amazi kubo ibyo gucana birimo Gaze na Cana rumwe, byumwihariko uyumurenge wa Ruheru bo bazabona amazi mu midugu mu ngengo yimari ya 2018-2019 bashonje bahishiwe.
Kuba hakiri imbogamizi hagati y’umugabo n’umugore mu guhurira ku mirimo yose haracyari byishi byo kwigisha kugira ngo imyumvire ihinduke, yayindi ishingiye kumuco kumva ko ahari imirimo y’abagore.
Mutesi scovia


















