Wednesday . 3 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

ONU IVUGA ICYIZA CYA IDAI CYANGIJE IBIHINGWA BY’UMWAKA WOSE MURI AFRIKA Y’AMAJYEPFO

Wednesday 27 March 2019
    Yasomwe na

Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo
Ishami rya ONU rishinzwe kwita ku biribwa kwisi, PAM, rivuga ko incubi y’umuyaga Idai yateye akarere ka Afrika y’amajyepfo haciye iminsi cumi n’ibiri, iyi nkubi y’umuyaga yishe ibihingwa byatunga abenegihugu umwaka wose mu bice by’ibihugu bya Mozambike, Malawi na Zimbabwe.

David Beasley uyoboye iryo shyirahamwe yatangarije BBC dukesha iyi nkuru ko abahinzi batakaje byose, kandi ko hakenewe imfashanyo yihuta y’amafaranga kugira ngo bashobore guhangana n’icyo kiza biboneka nkaho gishobora kumara igihe kirekire.
Inkubi y’umuyaga Idai yabomoye amazu ibihumbi n’ibihumbi mu gihugu cya Mozambike, aho abantu barenga miliyoni n’ibihumbi 800 bakeneye imfashanyo.

Mu gihe hari ubwoba ko hashobora kwaduka indwara z’inzaduka zivuye ku mazi mabi, ishami rya ONU ryita ku buzima kw’isi, OMS, ryamenyesheje ko ryongereye imiti hafi ibihumbi 900 yo gukingira kolera. Bikaba bitaganyijwe ko iyi miti izahagera mu minsi 10 iri imbere.

Ishirahamwe ritabara imbabare kw’isi, Fédération Internationale de la Croix Rouge et du Croissant Rouge (IFRC), riherutse kumenyesha ko indwara ya kolera yatangiye kugaragara mu nkengero z’umujyi wa Beira mu gihugu cya Mozambike, umujyi wasizwe iheruheru niki cyiza cy’inkubi y’umuyaga cyiswe Idai.
Inkubi ya Idai yageze mu mujyi wa Beira utuwemo n’abantu ibihumbi 500 ku wa 14 werurwe, ifite umuvuduko w’ibirometero birenga 177 kw’isaha.

Inkuru ya BBC

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru