Tuesday . 2 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

PEREZIDA KENYATTA YAGEZE MU RWANDA AHITA YEREKEZA I GABIRO

Monday 11 March 2019
    Yasomwe na

Yanditswe na Pierre Romeo Imfurayabo

Perezida Kenyatta yageze ku kibuga Mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Werurwe 2019 ahita yerekeza I Gabiro mu karere ka Gatsibo ahari kubera umwiherero wa 16 w’ abakuru b’ ibihugu. Aha ninaho ibiganiro by’ aba bakuru b’ ibihugu byombi biza kubera.

Perezida Uhuru Kenyatta yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe mu mwaka ushize wa 2018 ubwo yari yitabiriye inama ya 10 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Ibihugu byombi bifitanye umubano ushingiye mu butabera, ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga n’itumanaho, umutekano n’ibindi.

Ibicuruzwa byinjira mu Rwanda 30 % byabyo binyuzwa ku cyambu cya Mombasa. Kenyatta na Kagame bahuye mu gihe nta Cyumweru kirashira, Kagame ahuye na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’ Epfo na John Pombe Magufuli wa Tanzania.

Ni mu gihe kandi umubano w’ u Rwanda na Uganda utameze neza, ndetse ni mu gihe hari amakuru avuga ko u Rwanda rwafunze umupaka uruhuza na Uganda, amakuru abayobozi b’ u Rwanda bavuga ko atari ukuri.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru