Tuesday . 2 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Pasiteri yabiciye arabicikiriza ngo yabonye Malayika mu mashusho yafashwe na Camera [AMAFOTO]

Sunday 9 January 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Pasiteri Ekuma Uche Philips wo muri Benin yabiciye arabicikiriza ku mbuga nkoranyambuga, akwirakwiza amafoto yise aya Malayika, ko yafashwe na Camera zo mu rusengero mu kiswe Croisade muri icyo gihugu.

Ku rubuga rwa Facebook Dynastie Jonsaïque, Pasiteri Ekuma yanditse avuga ko abonye ibitangaza inshuro ebyiri aho malayika yabasuye batabizi.

Yagize ati "Mu by’ukuri ni igitangaza kikubye kabiri kuba Umumalayika yafashwe amafoto na za Camera mu gihe cy’intambara ntagatifu zacu (Croixade) zabaye tariki ya 31 Ukuboza (2021) saa sita zibura 13’.

Nari ntarabona igitangaza kimeze gutya kuva navuka."

Yakomeje agira ati "Ni Imana rwose, wakoze Yesu! "

Muri izo foto yakwirakwije ku rubuga rwa Facebook, zigaragara ari igihu cy’umweru kimeze nk’umuntu wafotowe ari ku muvuduko uhambaye ntubone isura ariko hasi ukabona ko yambaye inkweto nazo z’umweru.

Pasiteri yongeyeho ati "Sinahwema gukomeza kureba inkweto zo mu ijuru zambawe na malayika."

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru