Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Perezida Donald Trump yamaze kugera muri Arabia Saoudite

Tuesday 13 May 2025
    Yasomwe na

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump yamaze kugera mu gihugu cya Arabia Saoudite mu ruzinduko rwe rwa mbere agiriye hanze y’igihugu kuva yagaruka ku butegetsi muri Mutarama uyu mwaka.


Perezida Trump ubwo yagerage i Riyadh.

Donald Trump yizeye ko muri uru ruzinduko azabasha kugera ku masezerano ahambaye mu bucuruzi. n’ibihugu birimo Arabie Saoudite, Qatar ndetse na Leta zunze ubumwe z’Abarabu (UAE), muri uru ruzinduko ruzamara iminsi ine.


Biteganyijwe ko kuri uyu mugoroba aza guhura n’umuragwa w’ubwami bwa Arabie Saoudite, Igikomangoma Muhammad Bin Salman i Riyadh.


Mu bisanzwe perezida w’Amerika asanzwe abanza gusura ibihugu birimo Ubwongereza, Mexique na Canada; ariko perezida Trump we ntabanye neza na Canada ndetse hari ukutumvikana hagati y’Ubwongereza n’ibindi bihugu by’i Bulayi ku bigendanye n’intambara ya Ukraine.


Indege ya Airforce 1 isanzwe itwara perezida w’Amerika ubwo yagerage i Riyadh.

Uru ruzinduko rwa Trump i Riyadh rubaye mu gihe hari icyuka cy’intambara mu burasirazuba bwo hagati kuko, inyeshyamba z’aba Houthis muri Yemen zimaze iminsi zigaba ibitero ku mato y’abanyamerika ndetse zikaba ziherutse kurasa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Tel-Aviv (Ben Gurion International Airport).


Hari ubwoba kandi ko umwuka ushobora kutaba mwiza hagati ya Iran na Israel mu gihe buri ruhande rwashotora urundi, utibagiwe n’intambara yo muri Gaza imaze imyaka yenda kuba ibiri.


Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru