Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Perezida Kagame ari i Doha muri Qatar

Friday 12 September 2025
    Yasomwe na

Mu itangazo ryashyinzwe ahagaragara n’ibiro by’umukuru w’igihugu Village Urugwiro, kuri uyu wa Gatanu, rivuga ko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yagiye I Doha muri Quatar, aho yitabiriye inama imuhuza na Amiri wa Qatar, Tamim bin Hamad bin Khalifa Al Thani.

U Rwanda na Qatar bisanzwe bikorana, haba mu bukungu, umutekano, ubusabe bwa visa ndetse n’ibindi.


Ubwo Perezida Kagame yageraga i Doha.

Mu bijyanye n’ubukungu Qatar itanga inkunga mu kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera, kimwe mu bibuga by’indege bikomeye biri kubakwa mu Rwanda.

Mu bijyanye n’umutekano U Rwanda na Qatar byiyemeje kongera ubufatanye mu kurwanya ibihungabanya umutekano mu gihugu.

Kuwa Kane tariki ya 11 Nzeri, Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibitero Israel yagabye kuri Qatar ndetse yihanganisha Leta ya Qatar n’imiryango yabuze abayo.

Ibi bitero Israel yayibigabyeho tariki 9 Nzeri 2025, igambiriye kwivugana abayobozi b’Umutwe wa Hamas bari i Doha.

Valens Nzabonimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru