Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Mushikiwabo n’intumwa bari kumwe mu Rwanda

Sunday 7 March 2021
    Yasomwe na

Perezida Paul Kagame kuri iki cyumweru yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF) Louise Mushikiwabo na Perezida y’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Charles Michel, bari mu Rwanda mu gukurikirana ibikorwa byo gutanga inkingo za COVID-19.

Madamu Louise Mushikiwabo, Michel na Chrysoula Zacharopoulou, uyu akaba Umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Burayi ubusanzwe akaba n’umuganga, kuri iki Cyumweru bakurikiranye ibikorwa by’ikingira mu Karere ka Bugesera, ku kigo Nderabuzima cya Mayange.

Chrysoula yanateye urukingo bamwe mu baturage baje kwikingiza COVID-19 mu rwego rwo kugaragaza kwifatanya nabo mu guhangana no kugabanya iki cyorezo.

Uru ruzinduko bagiriye mu Bugesera bari kumwe kandi na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta.

Ibiro bya Perezida Kagame byatabgaje ko bigamije gushyigikira gahunda ikomeje y’ikingira rya COVID19 hifashishijwe inkingo zabonetse binyuze muri COVAX no gukorera ubuvugizi ubufatanye mpuzamahanga bugamije ko ibihugu byose bibasha kubona inkingo.”

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi binyuze muri gahunda yiswe "Team Europe" ibyo muterankunga ukomeye wa COVAX, bimaze gutanga miliyari zisaga €2.2 harimo miliyoni €900 ziheruka kwemerwa n’u Budage.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru