Madamu Jeannette Kagame yakiriye Madamu wa Perezida w’u Bushinwa, Peng Liyuan, wari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, amusangiza ibikorwa bitandukanye by’Umuryango Imbuto Foundation mu guteza imbere Abanyarwanda binyuze mu rwego rw’ubuzima, uburezi, kwita ku rubyiruko no mu mishinga yo kongera ubushobozi mu birebana n’ubukungu.
Ku wa 22 Nyakanga nibwo Perezida w’u Bushinwa, Xi JinPing n’umugore we Peng Liyuan, bageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, aho bakiriwe na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame.
Kuri uyu wa mbere Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Imbuto Foundation, yakiriye Madamu Liyuan, amusobanurira ibikorwa bitandukanye by’uyu muryango, baganira ku byo bahuriyeho mu guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu by’abaturage.
Nyuma y’ibi biganiro Madamu Kagame na Liyuan usanzwe ari n’Intumwa yihariye y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye mu ishami riteza imbere ubumenyi n’umuco (UNESCO), mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, basuye ishuri ryisumbuye rya FAWE Girls School, riherereye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere JinPing na Liyuan, bakiriwe ku meza na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, mbere y’uko basoje uruzinduko rwabo rwaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo; gushyira umukono ku masezerano 15 y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa

















