Monday . 25 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Perezida Kagame yashyizeho Perezida w’urukiko rw’ikirenga n’umwungirije

Tuesday 3 December 2024
    Yasomwe na

Perezida Paul Kagame yashyize mu myanya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Madamu Domitilla Mukantaganzwa na Visi Perezida warwo, Bwana Alphonse Hitiyaremye.

Ni impinduka zaturutse mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 3 Ukuboza 2024.

Aba bayobozi Perezida Kagame yabashyize mu myanya hagendewe ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ingingo yaryo ya 154.

Mukantaganzwa Domitilla asimbuye ku mwanya wa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Nteziryayo Faustin, mu gihe Hitiyaremye Alphonse asimbuye ku mwanya wa Visi Perezida, Marie Thérèse Mukamulisa.

Mukantaganzwa Domitilla wamenyekanye cyane ubwo yayoboraga urwego rw’Igihugu rushinzwe Gacaca, yari asanzwe ari Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry’amategeko kuva mu 2019.

Ku rundi ruhande, Hitiyaremye Alphonse wagizwe Visi Perezida, yakoze imirimo itandukanye irimo kuba ushinzwe imanza za Leta, Umunyamabanga Wihariye wa Minisitiri n’Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Uburenganzira bwa Muntu muri Minisiteri y’Ubutabera.

Yabaye kandi Umushinjacyaha wa Repubulika, Umugenzuzi Mukuru w’Ubushinjacyaha n’Umushinjacyaha Mukuru Wungirije. Kuva mu Kwakira 2013 ni umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru