Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Perezida Kagame yatanze inama ku cyarangiza intambara mu karere

Tuesday 25 March 2025
    Yasomwe na

Perezida Paul Kagame yavuze icyo abona cyahagarika ibibazo biri muri DRCongo mu buryo bwa burundu.

Yabigangaje mu nama yahuje abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) ku wa 24 Werurwe 2025, hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ni inama yari igamije kwemeza imyanzuro yafashwe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’ab’ingabo bo muri iyi miryango, irebana no kugarura amahoro n’umutekano birambye mu Burasirazuba bwa RDC.

Mu magambo ye yagize ati: “Niba ushaka ko intambara irangira, uhagarika akarengane, ukemura ibibazo bya politiki bitari ku bantu bawe gusa, ahubwo no ku bandi, barimo n’abaturanyi, bireba.”

Perezida Kagame yagaragarije bagenzi be ko u Rwanda rwitaye ku mutekano warwo kandi ko ibishobora kuwuhungabanya bigomba gukemurirwa mu murongo ukemurirwamo ibibazo by’ibindi bihugu nka RDC.

Ati “U Rwanda ruracyatewe impungenge n’ibyabangamira umutekano warwo, kandi bikwiye gukemurirwa mu murongo wo gukemura ibibazo by’ibindi bihugu nka RDC. Iyo tuvuga ubwigenge n’ubusugire, bugomba kuba ubwa buri gihugu. Buri gihugu gikwiye kubahirwa ubusugire n’ubwigenge.”

Avuga ku musaruro uri kuva mu buhuza buri gukorwa ku kibazo cya DRC, Perezida Kagame yagaragaje ko hari intambwe imaze guterwa ndetse ahamagarira impande zose kugira uruhare mu nzira igana ku mahoro arambye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Inama ya EAC na SADC yasoje yemeje abahuza batanu mu kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba; ari bo Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, Kgalema Motlanthe wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo, Catherine Samba Panza wayoboye Centrafrique na Sahle-Work Zewde wabaye Perezida wa Ethiopia.

Samuel MUTUNGIREHE

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru