Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Perezida Kagame yavuze ko guharanira uburinganire bitareba abagore gusa

Tuesday 9 March 2021
    Yasomwe na

Perezida Paul Kagame yibukije abatuye Isi ko uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore ari urugamba rukwiye guharanirwa na buri wese, bidakwiye ko ruharirwa abagore gusa.

Yabitangaje kuri uyu wa 8 Werurwe 2021, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, ku nsanganyamatsiko igira iti ‘ChooseToChallenge’ mu rurimi rw’Icyongereza, bishatse kuvuga ngo ‘Hitamo Guhatana’.

Ku rwego rw’u Rwanda wizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti "Munyarwandakazi ba ku ruhembe mu Isi yugarijwe na COVID-19".

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame, yavuze ko Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore wibutsa ko uburinganire butareba abagore gusa.

Ati “Nta terambere ryagerwaho hatabayeho uruhare rwa buri wese n’amahirwe angana. Buri wese muri twe afite umusanzu akwiye gutanga ngo ejo hazaza hazabe hazira ubusumbane n’iheza.”

Uyu munsi ubaye bwa mbere isi iri mu rugamba rumwe, rwo guhangana n’icyorezo kiyugarije cya COVID-19, ikaba igeze ku rwego rwo gukingira abaturage bitanga ikizere ko yatsinda urwo rugamba hakomeje kuba ubufatanye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru