Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Perezida Tshisekedi yagabanyirije ibihano Abanyamerika bashatse kumuhirika ku butegetsi

Wednesday 2 April 2025
    Yasomwe na

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, DRC, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yakuriyeho igihano cy’urupfu Abanyamerika batatu bari mu itsinda ryagerageje kumuhirika ku butegetsi umwaka ushize, tariki ya 19 Gicurasi 2024.

Iki cyemezo cyatangajwe n’Umuvugizi we, Tina Salama, mu rukerera rwo kuri uyu wa 2 Mata 2025 ubwo yari kuri radiyo na Televiziyo by’igihugu, RTNC. Yasobanuye ko igihano bari barakatiwe cyahinduwe igifungo cya burundu.

Marcel Malanga Malu, Taylor Christa Thomson na Zalman Polun Benjamin, hamwe n’abandi 34 bakatiwe igihano cy’urupfu n’urukiko rwa gisirikare tariki ya 13 Nzeri 2024.

Marcel Malanga ni umuhungu wa Christian Malanga wayoboye igikorwa cyo gukura Tshisekedi ku butegetsi. Thomson na Zalman bo ni inshuti z’uyu musore.

Umusore uri hagati, Se niwe wateguye igikora cyo guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi ahasiga ubuzima

Ari Marcel, Thomson na Zalman, basobanuye ko bakangishijwe kwicwa kugira ngo bajye mu gikorwa cyo kugerageza gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi, basaba kugirwa abere.

Ubwo bari bamaze gukatirwa igihano cy’urupfu, ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bubiligi byamaganye uyu mwanzuro, bigaragaza ko bidashyigikiye ko ushyirwa mu bikorwa kuko urenga ku burenganzira bw’ikiremwamuntu.

Ubwo Amerika yakurikiranaga abenegihugu bayo bari muri uru rubanza, u Bubiligi na bwo bwakurikiranaga Jean-Jacques Wondo usanzwe ari impuguke mu bya gisirikare, wafunzwe nyuma y’igeragezwa ryo gukura Tshisekedi ku butegetsi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru