Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Perezida Tshisekedi yasuye uwa Angola bareba uko umutekano urimo kuzamba

Tuesday 18 February 2025
    Yasomwe na

Perezida wa DRCongo Felix Anthoine Tshisekedi Chilombo yasuye Perezida wa Angola, Joao Lorenzo baganira ku buryo umutekano uhagaze mu Burasirazuba bwa Congo.

Ni uruzinduko Tshisekedi yagiriye muri Angola kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Gashyantare 2025. Ibiro bya Perezida wa Angola byanditse ko bamaranye amasaha atari make mu biro bye biri Luanda.

Uru ruzinduko ruje nyuma yaho Umutwe wa M23 uhanganye na Leta ya Congo umaze gufata umujyi wa Bukavu, ukanirukana ingabo za Leta FARDC zikaba zigeze mu bice bya Minova, mu gihe no ku mupaka wa Kamanyola hasigaye hagenzurwa na Wazalendo ingabo za Leta zawutaye.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola, Tete Anto’nio yabwiye itangazamakuru ko umuhuro w’abo bakuru b’ibihugu bombi wari ufite intego yo gusuzuma ingamba zafashwe nyuma y’inama y’Amahoro n’umutekano yabereye i Addis Abeba muri Ethiopia ku cyicaro cy’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, nkuko Actualite.cd ibitangaza.

Perezida Lorenzo asanzwe ari umuhuza mu kibazo cya Congo nlk’uko yashyizweho na afurika yunze ubumwe none ubu akaba yaranahawe inshingano zo kuyobora umuryango wa Afurika yunze ubumwe nka Perezida wari ugezweho kugeza umwaka utaha 2026, ingingo ishobora gutuma n’inshingano zo guhuza u Rwanda na Congo aziharira abandi bakuru b’ibihugu.

Benshi barashyira mu majwi Perezida wa Congo Brazaville ko ari we ushobora guhabwa izo nshingano zo kuba umuhuza ku kibazo cya DRC n’u Rwanda, cyane ko nawe aherutse kubibwira ikinyamakuru France 24 ko azihawe atabyanga kandi yazikora neza nk’umuntu ufite ubucuti bwihariye kuri buri umwe muri abo bakuru b’ibihubu byombi.

Yanditswe na Samuel Mutungirehe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru