Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Perezida wa Somalia, Farmaaajo yahagaritse Minisitiri w’Intebe witambikaga abamukoragaho iperereza kuri Ruswa

Monday 27 December 2021
    Yasomwe na

Perezida wa Somalia, Mohamed Abdullahi Mohamed, yatunguranye ahagarika Minisitiri w’Intebe Mohamed Hussein Roble, amushinja kubangamira iperereza ku birego bya ruswa akekwaho.

Byatangajwe mu itangazo ryaturutse mu biro by’Umukuru w’Igihugu, rivuga ko Minisitiri w’Intebe yahagaritswe kuko yari amaze igihe agaragara mu bikorwa bya ruswa.

Bivugwa kandi ko yabangamiraga iperereza ryakorwaga ku butaka yigwijeho mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Hari hashize iminsi umubano wa Perezida na Minisitiri w’Intebe urimo umwuka mubi ku buryo hari ubwoba ko ushobora gutuma amatora ateganyijwe muri iki gihugu ataba cyangwa akaba mabi.

Ku Cyumweru, Roble yashinje Perezida gushaka kubangamira ibikorwa by’amatora.

Uretse Minisitiri w’Intebe, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu mazi, Abdihamid Mohamed Dirir, na we yakuwe mu nshingano kubera iperereza ari gukorwaho.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru